Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamampaye nka Diamond Platnumz mu muziki wa Tanzania no ku isi hose muri rusange, yongeye gutumirwa mu Rwanda.
Diamond Platnumz yari yaratumiwe mu mwaka, aza gusubika gahunda yo kuza mu Rwanda nyuma y’amakuru yavugaga ko ashobora gufungwa kubera uburiganya yakoreye umuhanzi Mico The Best. We yasobanuye ko hari ibyo atumvikanye n’abari bamutumiye mu gitaramo cyari kubera muri B.K Arena.
Diamond Platnumz yongeye gutumirwa mu Rwanda mu iserukiramuco rizaba muri Kanama 2023 rizwi ku izina rya ‘Giants of Africa Festival’ rizabera bwa mbere muri iki gihugu.
Ubundi iri serukiramuco ryari kuba muri Kanama 2020, riza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi. Ryahise ryimurwa, rikazaba kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 19 Kanama 2023.
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco. Azataramira urubyiruko rurenga 200 ruzaba twaturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika.
Umuhango wo kumurika iri serukiramuco rya Giants of Africa wabaye muri Gashyantare 2020, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri.

