Urwego rushinzwe iperereza ry’imberere muri Amerika (FBI), ku wa Gatatu rwasatse urugo rwa Perezida Joe Biden ruherereye i Rehoboth muri Leta ya Delaware; rutaha amara masa.
Iri saka ryamaze amasaha hafi ane, ryari rigamije gushakisha inyandiko z’ibanga byakekwaga ko zaba zibitse muri ruriya rugo rwa Perezida Biden, nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize havumbuwe inyandiko za mbere zirimo amabanga ya Leta yo ku butegetesi bwa Perezida Barrack Obama, by’umwihariko izo mu biro bya Visi Perezida icyo gihe wari Joe Biden.
Icyo gihe izo nyandiko zasanzwe mu biro i Washington aho Biden yakoreraga ataraba Perezida (ahazwi nka Penn Biden Center), izindi zivumburwa ku wa 20 Ukuboza 2022 mu igaraje iri mu rugo rwa Biden aho zari zinyanyagiye.
Ku wa Gatatu ubwo urugo rwa Perezida Joe Biden rwasakwaga, Bob Bauer usanzwe ari umunyamategeko we yatangaje ko nta nyandiko z’ibanga FBI yigeze ihabona.
Uyu munyamategeko yavuze ko ririya saka ryapanzwe “ku bufasha bwuzuye” bwa Perezida Joe Biden, gusa rikaba ryakozweho hatabayeho “kubanza guteguza rubanda” ku bw’inyungu zo kurikorera mu mutekano no ku bunyangamugayo.
Bauer yakomeje avuga ko abagenzacyaha ba FBI nyuma y’iperereza batwaye “inyandiko zandikishijwe intoki” bigaragara ko ari izo mu gihe Biden yari visi-perezida wa Amerika hagati ya 2009 na 2017 kugira ngo bazazisuzume.”
Kugeza ubu FBI ntacyo iratangaza kuri ririya saka, yemwe n’ibikubiye muri ziriya nyandiko ntabwo biratangazwa.
Abazibonye cyakora cyo bavuga ko zikubiyemo amabanga akomeye ya Leta atari akwiriye kuba ari ku gasozi.
Mu busanzwe inyandiko z’abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyo bavuye ku buyobozi zibikwa ahantu hizewe harindiwe umutekano n’inzego za Leta, cyangwa zikabikwa mu rwego rushinzwe ishyinguranyandiko.
Kunyanyagiza inyandiko zirimo amabanga akomeye ya Leta bigakorwa ku bushake, bifatwa nk’icyaha gikomeye cyane gishobora gushyira umutekano wa Amerika n’abayituye mu kaga.


