Rurageretse hagati y’umuhanzi Bebe Cool n’umuhungu we bapfa Shugamami

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bebe Cool wo mu gihugu cya Uganda n’umuhungu we Allan Hendricks Ssali bararebana ay’ingwe kubera umugore wahoze ari umukunzi wa Bebe Cool, Jackie Kateme kuri ubu wamaze kwigarurirwa n’uyu musore muto.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa igitangaje ngo ni uburyo uyu musore yaje gukundana n’uyu mugore umurusha imyaka igera kuri 7 mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko ari uwa Bebe Cool kuko bagiye bagaragara kenshi bari mu rukundo gusa aho bigeze ibyo bihe byiza akaba ari kubigirana n’umwana w’uwahoze ari inshuti ye.
Amakuru avuga ko Bebe Cool aherutse kwiyama umuhungu we kuri uriya mugore ariko uko bwije n’uko bukeye urukundo rwabo rukaba rurushaho kugaragarira buri wese.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Allan na Jackie Kateme ngo bari bamaze igihe kirenga umwaka mu rukundo mu buryo bw’ibanga ariko abantu barimo na se umubyara, Bebe Cool babakeka, gusa muri iyi minsi bakaba bareruye bakabishira ku mugaragaro aho usanga bari kumwe mu birori bitandukanye, mu tubari n’ahandi ku buryo bigaragarira amaso ko bari mu rukundo binatewe n’imyitwarire baba bafite.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *