U Bwongereza bwateye indi ntambwe ibusohora muri E.U

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yamaze gushyira umukono ku ibaruwa igomba gutuma igihugu cye gitangira gukura ikirenge mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Muri iyo baruwa, yavuze ko nk’uko ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbonne ivuga, iyo baruwa igiye kugezwa ku muyobozi w’Inama y’Ibihugu by’u Burayi, Donald Tusk ndetse akaba ateganya gusobanurira inteko ishinga amategeko […]

Mu mezi 2, igiciro cy’ibicuruzwa cyazamutseho 8.1%, naho ifaranga ritakaza agaciro kuri 0.7%

Banki nkuru y’igihugu iratangaza ko kuba ibicuruzwa mpuzamahanga byararongeje ibiciro no kuba umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda ukomeje kugenda nabi kuva mu myaka 2 ishize, byatumye ibicuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda na byo ndetse no mu karere ruherereyemo bizamura ibiciro ku buryo bugaragara ndetse n’ifaranga ry’igihugu rigatakaza agaciro kubw’iyo mpamvu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi […]

Gushyira Gen Adolphe Nshimirimana mu ntwari z’igihugu ni nko gutuka abo yishe- Minani

Umuyobozi w’ishyaka FNL, Jacques Bigirimana, arasaba Perezida Nkurunziza w’u Burundi gushyira Lt Gen Adolphe Nshimiyimana mu Ntwari z’igihugu, ibi bamwe mu banyapolitiki ntibabikozwa bavuga ko iki cyemezo gishyizwe mu bikorwa kwaba ari nko gutesha agaciro abo ashinjwa kwica. Jérémie Minani, umuyobozo w’impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yamaganiye kure ubu busabe bwa FNL […]

MINECOFIN : Imyanya ibiri irapiganirwa n’abarenga 920

Abakandida barenga 920 bahuriye ku kizamini cy’akazi ka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bahatanira imyanya ibiri gusa. Mu mahema yera ya Hotel imwe mu mujyi Kigali bamwe bakekaga ko ari ubukwe, abandi bibaza ko habereye igiterane. Ni mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017, ubwo imbaga y’abagore n’abagabo biganjemo urubyiruko bitabiraga ikizamini cya MINECOFIN. Imyanya […]

Mbarushimana ushinjwa uruhare muri jenoside yasabye ibyemeza ko abantu aregwa bapfuye koko

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Werurwe hasubukuwe urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Emmanuel Mbarushimana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bwahawe ijambo bukamusabira ibihano bugendeye ku byaha buvuga ko yakoze. Mbere yo gutangira urubanza ariko, Mbarushimana akaba yabwiye urukiko ko atigeze yunganirwa muri uru rubanza narwo rurabyandika. Ubusanzwe Mbarushimana Emmanuel agira abamwunganira 2 ariko uwitabiriye […]

Uwigeze gushinjwa gushaka kwica Museveni akurikiranweho urupfu rwa AIGP Kaweesi

Igipolisi cya Uganda kiravuga ko gifite ukekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi uherutse kwicwa, uwo akaba ari Lt Godfrey Musisi utakibarizwa mu nzego z’umutekano za Uganda ariko akaba yarakoze mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (Internal Security Organisation) ndetse afungwa inshuro nyinshi ashinjwa ibyaha bitandukanye nk’ubugambanyi, ubujura bukoreshejwe intwaro ndetse no kugerageza ubwicanyi. […]

Burundi:Imbonerakure zishe abantu 2, umwe zimubamba ku giti

Abantu babiri mu Cyumweru gishize ku musozi wa Mpingwe muri Komini ya Bukirasazi ,Intara ya Gitega ho mu gihugu cy’u Burundi bishwe n’Imbonerakure zibashinja ubujura nyuma yo guhabwa amabwiriza n’umuyobozi w’uyu musozi. Umuntangabuhamya yabwiye Ikinyamakuru RPA ko uwa mbere wishwe n’Imbonerakure ari uwitwa Bacinoni ukomoka ku musozi wa Mpingwe zimushinja kwiba ibigori.Uyu mutangabuhambya akomeza avuga […]

Umuyobozi muri FIFA yasuye ibikorwa byo kubaka hoteli ya Ferwafa mu Rwanda

Umuyobozi muri Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi , Daniel Krebs ushinzwe porogaramu y’ibyinjira n’ibisohoka ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017 muri gahunda yo kureba uko u Rwanda ruteza mbere umukino w’umupira w’amaguru ndetse n’imikorere ya Hoteli ya Ferwafa, iyi ikaba ari nay o ngingo yaganiriweho ku munsi w’ejo. […]

Plan Marshall: Umugambi karundura mu by’ubukungu wabayeho kuva isi yaremwa kugeza none

Iyi si dutuye igiye ifite ibyiciro bitandukanye by’amateka agizwe n’ibikorwa binini n’ibitoya byagiye byubaka izina bitakwibagirana mu mateka ya muntu. Nk’ubu usanga abantu bashobora gusobanura amateka y’isi ahanini bibanda ku bihe bikomeye 2 byabaye mu isi hamwe ujya kumva ngo ikintu iki cyangwa kiriya yabayeho ‟mbere cyangwa nyuma y’ivuka rya Yesu ″. Muri iyi si […]

Indoneziya: Basatuye inda y’inzoka ngo bakuremo umuntu wabo yari yamize (Amafoto)

Umugabo witwa Akbar Salubiro ukomoka muri Indoneziya w’imyaka 25 y’amavuko yamizwe n’inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire biba ngo mbwa ko barubaga bakumukuramo nyuma y’amasaha atari macye aburiwe irengero. Abaturage bo mu gace uyu mugabo akomokamo bavuga ko yarimo asarura imingazi ubwo iki kiyoka cya metero zisaga 8 z’uburebure cyamumiraga bunguri kimusanze mu busitani bw’iwe cyarangiza […]

Ku mupaka w’u Rwanda na Congo hafatiwe ibiro 2 bya Zahabu

Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2017, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafatiwe ibiro bibiri bya Zahabu nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Congo. Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,Likoko Bangala akaba yatangarije radio Okapi ko izi Zabahu zahise zijyanwa muri Banki nkuru ya Congo mu gihe […]

Rurageretse hagati y’umuhanzi Bebe Cool n’umuhungu we bapfa Shugamami

Umuhanzi Bebe Cool wo mu gihugu cya Uganda n’umuhungu we Allan Hendricks Ssali bararebana ay’ingwe kubera umugore wahoze ari umukunzi wa Bebe Cool, Jackie Kateme kuri ubu wamaze kwigarurirwa n’uyu musore muto. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa igitangaje ngo ni uburyo uyu musore yaje gukundana n’uyu mugore umurusha imyaka igera kuri 7 mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe […]

Umukwe wa Trump niwe ugiye gukorwaho iperereza ku mabanga ya sebukwe n’Uburusiya

Umukwe wa Donald Trump , Jared Kushner agiye kubazwa n ‘akanama gashinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imikoranire ya sebukwe na leta y’Uburusiya. Ibiro by’umukuru w’igihugu nibyo byatangaje ko Jared Kushner, ari we wisabiye aka kanama (Senate Intelligence Committee) kuganira nako harebwa niba koko Uburusiya bwarivanze mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse […]

Gasabo :Umugabo yakoraga inzoga yifashishije ifumbire mvaruganda

Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Taba witwa Niyitegeka James w’imyaka 36 afatanwe litiro 1200 z’inzoga y’inkorano yitwa “Muriture”, ikaba ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Iyi nzoga akaba yarayikoraga yifashishije amazi atetse yavangavangagamo isukari, ifu y’amasaka, umusemburo w’imigati, ifumbire mvaruganda n’ibindi; nk’uko yabyivugiye. Uyu mugabo yakoreshaga amayeri akomeye mu guhisha ko akora iyo nzoga. Yari yaracukuye imyobo […]