Burundi:Imbonerakure zishe abantu 2, umwe zimubamba ku giti

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri mu Cyumweru gishize ku musozi wa Mpingwe muri Komini ya Bukirasazi ,Intara ya Gitega ho mu gihugu cy’u Burundi bishwe n’Imbonerakure zibashinja ubujura nyuma yo guhabwa amabwiriza n’umuyobozi w’uyu musozi.
Umuntangabuhamya yabwiye Ikinyamakuru RPA ko uwa mbere wishwe n’Imbonerakure ari uwitwa Bacinoni ukomoka ku musozi wa Mpingwe zimushinja kwiba ibigori.Uyu mutangabuhambya akomeza avuga ko mbere yo kwicwa ,nyakwigendera yakorewe iyica rubozo n’Imbonerakure ziyobowe na Nzoya.
Akomeza avuga ko aya mabwiriza Imbonerakure zayahawe na Rosalie uyobora umusozi wa Mpingwe ati’’ Baramukubise cyane anabambwa ku giti.Nyakwigendera yasabye imbabazi gusa ubusabe bwe ntabwo bwahawe agaciro.Yategetswe kugurisha igare rye ngo arihe ibyo yibye bizakurangira amafaranga barigurishije bayanywereye inzoga’’
Ashimangira ko uyu muyobozi w’Umusozi yahamagaye kuri letefone umuyobozi wa Komini ya Bukirasazi, Suavis Habonarugira amumenyesha iby’ubwo bujura nawe ahita umusubiza ko abikora uko yabiteguye.
Ati’’ Uburyo bamwishe ,bafashe umurambo we bawushyira mu mufuka uhambiriye ku buye rinini bahita bawujugunya mu mugezi wa Ruvyironza’’
Undi wishwe ni uwitwa Kabujanja nawe utuye kuri uyu musozi nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Rosalie, ashinjwa kwiba umucuruzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mutangabuhamya yavuze ko nyakwigendera yasabye imbabazi uyu mucuruzi akamubabarira ariko ko bitabujije Imbonerakure kumwica .
Imryango y’aba bantu bishwe ikaba ibayeho mu bwoba bwinshi n’akababaro gakomeye kuko idashobora gutanga ikibazo itinya ko nayo yakwicwa.
Abaturage bo ku musozi wa Mpingwe bakaba basaba ubuyobozi guhagarika ubu bwicanyi n’ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *