Musanze: Umunyeshuri yishwe n’igiti yatemaga

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko witwa Ndayizeye Valens wo mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, yapfuye nyuma y’aho igiti cyo gucana yatemaga kimuguyeho.

Ntezimana yari asanzwe ari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Remera aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange.

Impanuka yatwaye ubuzima bwe yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nteziryayo Justin, yabwiye BWIZA ko uyu mwana w’umuhungu mbere yo kugwirwa na kiriya giti yabanje kunyerera, kimugwaho ahita apfa.

Ati: “Yajyanye na nyina gutema igiti bashakaga gukuramo inkwi zo gucana bari bahawe n’umuturanyi, hanyuma kubera ko hari iruhande rw’imyaka kandi hirya hari ibindi biti badashaka ko cyagwa mu myaka cyangwa kikagwira ibindi biti babashije kukizirikamo umugozi ngo bagikurure hanyuma uwo mwana w’umuhungu aratema, kigeze aho kigiye kugwa nyina arakurura umuhungu abonye ko gishatse kumurusha imbaraga ajya kumufasha gukurura.”

“Bakereteje aho bagombaga kucyerekeza kuko urumva mu gukurura umugozi ni ugukurura bisangisha. Mu gihe igiti cyatangiraga kugwa kibasatira nyina yabashije kwigirayo hanyuma umuhungu na we mu gushaka kwigirayo we aranyerera, hanyuma anyereye kimusanga ataragisiga kimugwira umutwe ahita avamo umwuka.”

Gitifu wa Remera yihanganishije umuryango wabuze uwayo, gusa agira abaturage inama ko gushishoza cyane ari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zishobora guturuka ku bikorwa bakora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *