Abahanzi bari batumiwe mu gitaramo cyatumiwemo cya Demarco, ntibahabwe umwanya wo kugera ku rubyiniro barateganya kwiyambaza inkiko mu gihe uwabatumiye atakumva ibyifuzo byabo.
Mu minsi yashize ni bwo Demarco yataramiye Abanyarwanda bari mbarwa mu nzu y’imyidagaduro izwi nka BK Arena. Muri iki gitaramo hari abahanzi bari bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kuririmba ariko ntibahabwa umwanya.
Abahanzi barimo: Sintex, Spax, Dee Rug Bishanya na Davy Ranks nibo bataririmbye muri iki gitaramo kandi byari biteganyijwe ko bari buririmbe.
Ubwo aba bahanzi bageraga kuri BK Arena ku munsi w’igitaramo, babwiwe ko batari buririmbe kandi bo bari barabwiwe ko bari buririmbe ndetse barashyizwe no ku rutonde rw’abahanzi batumiwe.
Ubwo aba bahanzi bageragezaga kubaza uwateguye igitaramo impamvu batahawe umwanya kandi bari baratumiwe, byateje impaka nyinshi bituma impande zombi zitandukana hadafashwe umwanzuro.
Sintex yabwiye itangazamakuru ko we na bagenzi be bamaze kubona umunyamategeko bahuriyeho, uzabafasha kuvugana n’uwari wateguye igitaramo. Yongeyeho ko natumvikana n’uwateguye igitaramo, bazagana inkiko.
Aba bahanzi barashaka kwishyurwa amafaranga yabo bari bumvikanye n’uwateguye igitaramo kuko impamvu zo kutajya ku rubyiniro zitabaturutseho.

