Abantu benshi bakunze kutita ku kurya Avoka kuko baba batazi ibyiza byayo ku buzima bw’umuntu, gusa abahanga mu bijyanye n’ubuzima bamaze gukora ubushakashatsi bwerekana ko kuyirya byibuze kuri buri funguro bituma ugira ubuzima bwiza.
Twifashishije urubuga Seleck Health, dore impamvu kongera avoka mu mafunguro yawe bishobora gutuma ugira ubuzima bwiza muri rusange.
1. Avoka zigira intungamubiri
Avoka ni urubuto rusanzwe rwuzuye intungamubiri, zirimo vitamine n’imyunyungugu zigera kuri 20. Urugero nka Vitamini C, E, K, na B-6 ndetse n’izindi. Ni zo mbuto zonyine zifite ibinure byinshi by’amavuta meza.
2. Potasiyumu 3
Abantu benshi ntibabona potasiyumu ihagije mu mirire yabo. Ni intungamubiri zifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso. Mu gihe abantu benshi batekereza ko ibitoki ari byo bigira izi ntungamubiri, burya na avoka ifite potasiyumu nyinshi.
Kurya avoka ifite garama 100 uba uriye garama 3.5 za potasiyumu kuri buri funguro, bikaba bigabanya byibuze 14% by’amafaranga asabwa kugira ngo ubone izi ntungamubiri, ugereranyije n’ibitoki bifite 10%.
3. Irinda amaso
Avoka irimo lutein na zeaxanthin, intungamubiri ebyiri zi’ngirakamaro ku buzima bwiza bw’amaso. Ubushakashatsi bwerekanye ko intungamubiri zifitanye isano no kugabanya ibyago byo kwangirika k’ubushobozi bwo kureba.
4. Igabanya isukari
Ugereranije n’izindi mbuto, avoka irimo isukari nke cyane. Ni amazi agera kuri 73%, ibinure 15%, karubone 8,5%, na poroteyine ??2%.
5. Ituma ugira umwuka mwiza
Avoka ishobora kugufasha guhumeka neza. Indwara ya bagiteri ishobora kwiyongera mu mara ishobora gutera umwuka mubi. Kurya avoka, yoza mu gifu kandi bigufasha gukuraho iyo bagiteri.
6. Ituma ugira amagufa akomeye
Kurya imbuto buri gihe cyane nka avoka bibungabunga amagufwa yawe maze agakomera bitewe na vitamine K, ndetse n’intungamubiri nyinshi zituma ugira ubuzima bwiza.
Impuguke mu buzima zikomeza zigira inama abantu bakunda kurya avoka, ko bazajya bazirya ariko ntibarenze urugero, byibuze ukazajya urya igisate kimwe cyayo kuri buri funguro. Kuyirya ukarenza urugero bishobora kugutera indwara y’umwijima.


