Dore amasaha ukwiye gusinzira mu ijoro bitewe n’imyaka ufite

Sangiza iyi nkuru

Gusinzira biri mu bintu umuntu akenera kugira ngo umubiri uruhuke bihagije. Hari ubushakashatsi bugaragaza ko umubiri w’umuntu ushyira ku murongo ibiwugize mu ijoro igihe wasinziye.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Healthline dukesha iyi nkuru, gitangaza ko nubwo bimeze bityo, ingano yo gusinzira ukeneye nijoro igenwa cyane cyane nimyaka yawe.

Dore amasaha ukwiye gusinzira bitewe n’imyaka ufite:

Guhera ku bantu bafite imyaka 65 ku zamura: Ni amasaha 7-8.
Hagati y’imyaka (18-64): Ni amasaha 7-9.
Ingimbi n’abangavu bafite imyaka (14-17): Ni amasaha 8 cyangwase 10.
Abana bafite imyaka (6–13): Ni amasaha 9–11.
Abana bafite imyaka (3-5): Ni amasaha 10–13.
Abana bato guhera ku mwaka 1 kugeza kuri 2: Ni amasaha 11-14.
Impinja zifite kuva ku mezi 4 kugeza kuri 12: Ni amasaha 12-15.
Impinja zikivuka kugeza ku zifite amezi 3: Ni amasaha 14-17

Gusa, abantu bamwe bashobora gukenera ibitotsi byinshi cyangwa bike kurenza uko bisanzwe byaragenwe, bitewe n’impamvu zitandukanye.

Abantu baragirwa inama yo kugerageza byibuze kuryama nk’uko biteganyijwe kubera ko kutaryama bihagije bishobora ku gutera umunaniro ukabije cyangwa se uburwayi bw’umutwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *