Uburyo 5 umugore, umukobwa yakwifashisha arwanya impumuro mbi mu gitsina

Sangiza iyi nkuru

Impumuro mbi mu gitsina cy’umukobwa cyangwa umugore ni imwe mu nenge ishobora gutuma ahezwa mu mu ruhame rw’abantu kuko batashobora kutihanganira kumarana na we umwanya.

Iyi mpumuro kandi ishobora guterwa na zimwe mu mpamvu zigiye zitandukanye harimo nka Kanseri y’unkondo y’umura, kwambara umwenda w’imbere igihe kinini, indwara ya Tirikomonasi ndetse n’izindi nyinshi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Healthline.

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa hirindwa ndetse no kurwanya impumuro mbi mu gitsina. Uyu munsi twaguteguriye butanu ushobora gukoresha.

1. Koga kenshi mu myanya ndangagitsina

Ni ngombwa koga mu myanya y’ibanga kenshi ku munsi, cyane cyane igihe uvuye mu bwiherero kwihagarika, dore ko ari n’uburyo bwo kwirinda kurwara indwara zibasira imyanya myibarukiro y’umugore ’’infections vaginales’’, cyane ko hari n’ubwo iyo mpumuro mbi iterwa na zo.

2. Koga mu gitsina ukoresheje amazi gusa byaba ngombwa ugakoresha isabuni yabugenewe

Wirinda koga mu gitsina ukoresheje amasabuni asanzwe yo koga cyangwa yo kumeshesha kuko na byo bitera infections zizana ya mpumuro mbi mu gitsina.

Umugore cyangwa umukobwa agomba gukoresha amazi gusa, yakenera isabuni agakoresha izabugenewe zica udukoko dutera indwara zose zirimo n’izitera uwo mwuka utari mwiza.

3. Guhindura umwenda w’imbere inshuro nyinshi

Gerageza guhinduranya imyenda y’imbere inshuro nyinshi, aho bikurinda ko uwo wambaye wakwandura cyangwa ngo uzane iyo mpumuro itari nziza.

Umugore ufite icyo kibazo cyo guhumura nabi, aba agomba guhindura akenda k’imbere nibura inshuro 3 ku munsi kandi kakaba gafite isuku ihagije.

4. Gukaraba mu gitsina mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Karaba mu gitsina mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo uyikoze utahakarabye, haba harimo imyanda isohoka ituruka ku matembabuzi y’umugore, ari nayo ituma azana impumuro mbi, iyo atakarabye neza.

5. Kogosha umusatsi wo hasi

Sukura mu myanya y’ibanga wogosha umusatsi wo hasi, aho bikurinda ko uba mwinshi ugapfukirana imyanya ndangagitsina kuko ni bwo hazamo icyuya kigatera impumuro mbi iguturukaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *