Gasabo: Ababyeyi bahangayikishijwe n’abanyeshuri b’abakobwa badukanye ingeso yo kunywa urumogi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu batewe impungenge n’abanyeshuri b’abakobwa batoroka ibigo by’amashuri byegereye aho hafi, bakishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga ku manywa isuba riva, bakabisangira n’abasore.

Aba babyeyi batangarije TV10 ko aba banyeshuri b’abakobwa banywera ibyo biyobyabwenge mu kibaya gihererye hagati y’umurenge wa Kinyinya ahazwi nka Gacuriro ndetse n’ahazwi nko mu Kiyovu mu kagari Kagugu.

Bakomeza bavuga ko abo bana bakunze kunywa urumogi, inzoga ndetse hari n’abadatinya kunywa na Cole na Tuneur, babinywera mu mugano uri muri iki kibaya maze bamara kubinywa bakarenzaho gushimisha imibiri yabo n’abo basore babisangira.

Umwe mu babyeyi ukunze guhura n’abana b’abakobwa basinze, yagize ati “Njye abo banyeshuri njya mbifatira nkababwira nti ‘ese mwa bana mwe muri mu biki? Mutorotse ikigo murimo muranywa ibiyobyabwenge, ubwo murimo kubaka u Rwanda?’ ushoboye akiruka udashoboye akahaguma.”

Undi mubyeyi yagize ati “Barasambana, bararwana, hari n’abo batahana babateruye rwose bakabajyana iwabo.”

Aba babyeyi barasa ubuyobozi bw’amashuri aba bana bigaho ko niba budashobora guca izi ngeso mbi, hakitabazwa inzego z’umutekano zikabirwanya byihutirwa kandi zikarinda aka gace bakunze kubinyweramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *