Rihanna agiye gutaramira abarimo Bill Gates na Minisitiri w’Intebe wa Canada

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu njyana ya Pop ku isi Rihanna, umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg n’umukobwa wa Donald Trump, Ivanka Trump; bari mu byamamare bikomeye ku isi byatumiwe n’umuherwe w’umuhinde, Mukesh Ambani mu birori bitegura ubukwe bw’umuhungu we.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 nibwo ibi birori biteganyijwe kuba, bikazageza ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe, aho hazaberamo ibikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo by’abahanzi aho na Rihanna azataramira abazaba bari aho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ibinyamakuru byo mu Buhinde byerekanye amafoto ya Rihanna, Marck Zuckerberg n’umugore we Priscilla Chan na Ivanka Trump umukobwa mukuru wa Donald Trump bari ku kibuga cy’indege cya Jamnagar, muri Leta ya Gujarat iherereye muri Burengerazuba bw’Ubuhinde.

Rihanna uherutse kwibaruka umwana we wa Kabiri muri Kanama, yishyuwe Miliyoni 9 z’Amadorali kugira ngo aririmbe muri iki kirori nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Buhinde. Rihanna akaba yaherukaga kuririmba mu ruhame mu gitaramo Super Bowl.

Ibi birori biteganyijwe guhuriramo abayozi bakomeye ku isi nka Bill Gates, Carl Bildt wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suwede, Stephen Harper Minisitiri w’Intebe wa Canada, Umwami wa Bhutan, Amitabh Bachchan na Shahrukh Khan ndetse n’umuyobozi mukuru wa Disney, Robert Iger.

Anant Ambani w’imyaka 28 akaba n’umuhungu w’uyu muherwe agiye kurushinga na Radhika Merchant w’imyaka 29, se akaba ari umunyenganda ukomeye cyane mu Buhinde no muri Asia. Igihe nyirizina ubukwe buzabera ntikiramenyekana, gusa France 24 ivuga ko ari muri uyu mwaka wa 2024.

Mukesh Ambani yakoreye umukobwa we ubukwe bivugwa ko ari bwo bwahenze ku isi aho bwatwaye arenga Miliyoni 100 z’Amadorali muri 2018. Ubu bukwe kandi bwanaririmbyemo icyamamare muri Pop ku isi, Beyonce.

Uyu mugabo, Mukesh Ambani w’imyaka 66 ni we muherwa wa 10 ku isi akaba uwa mbere muri Asia nk’uko bitangazwa na Forbes aho atunze Miliyari 116 z’Amadorali. Ni we nyiri Reliance Industries icuruza amavuta n’ibijyanye n’itumanaho. Ubu bukire abukomora kuri se.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *