Perezida wa Rebubulika, Paul Kagame, yagaragarijwe imbamutima n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza ifoto ye aganira n’umwuzukuru we.
Perezida Kagame usanzwe uzwiho kugira uburyo ahuza inshingano zo kuyobora igihugu ndetse n’izo kwita ku muryango we, yashyize hanze iyi foto ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023.
Bigaragara ko bari yicaye ahantu mu ruganiriro arimo kuganira ndetse yishimanye n’umwuzukuru we wabyawe n’imfura ye Ange Kagame washakanye na Ndengeyingoma Bertrand.
Nyuma yo gushyira hanze iyi foto, Perezida Kagame yayiherekesheje amagambo agira ati “Nyuma y’iki kiganiro, nta munaniro na muke.”
Perezida Kagame, yagiye avuga ko mu byo akora byose umuryango we uza imbere ndetse uri mu bituma n’akazi ke kagenda neza.
Mu kiganiro yagiranye n’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru(RBA), ku wa 4 Nyakanga 2022, yavuze ko nubwo agira akazi kenshi atajya aburira umuryango we umwanya.


