Ni amahano yabaye ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017, ahagana saa moya n’igice z’ijoro (19:30) mu gace ka Angers mu gihugu cy’Ubufaransa, mu nyubako ya Trélazé.
Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yajombaguye umugore we icyuma ku bice bitandukanye by’umubiri abikorera imbere y’abana babyaranye batatu, uw’imyaka 11, 8 n’undi wari ufite imyaka 5..
Ikinyamakuru Lefigaro cyo mu Bufaransa gitangaza ko umugore wishwe yari afite imyaka 35 y’amavuko, akaba yishwe mu gihe bari mu nzira yo gutana (Divorce).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwana w’imfura wabo w’umuhungu ngo yagerageje kureba uburyo yabuza se kwica nyina nawe aramukometsa akoresheje icyuma yajombaguraga nyina. Ubwo polisi yatabaraga yasanze umugore ashizemo umwuka, umugabo atabwa muri yombi na polisi.
Urukundo umugabo n’umugore baba bafitanye nirwo rwunga ubumwe hagati yabo ndetse bakaba umubiri umwe, kandi ko ntawutandukanya icyo Imana yafatanyije (Intg 2, 24 ; Mk 10,2-9 ; Mt 19,3-9). Mbere yo kwihandagaza imbere y’Imana, imbere y’umusaseridoti, imbere y’ababyeyi, inshuti n’Abakristu uti “Ndabyemeye”.
Muri iki gihe rero usanga hari abatagikozwa indahiro cyangwa ngo bamenye igisobanuro cy’urukundo hagati y’umugabo n’umugore ari nabyo bibyara gatanya cyangwa imfu nk’izi hagati y’abashaaknye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


