Ikipe ya Real Madrid ikomeje kuvugwamo umwuka mubi n’amakimbirane mu rwambariro rwayo, mu gihe habura iminsi mbarwa igasura mukeba wayo w’ibihe byose, FC Barcelona.
Umufaransa Kylian MbappĂ© ni we ugarukwaho cyane nk’intandaro y’ubwumvikane buke buri mu rwambariro rwa Real Madrid.
Ikinyamakuru The Athletic kivuga ko MbappĂ© asa n’uwahindutse ikibazo, nyuma y’aho agaragariye mu makimbirane yagiranye n’umwe mu batoza ubwo we na bagenzi be bari mu myitozo.
Ibi byabaye mu gihe cy’imyitozo isanzwe, aho hafashwe icyemezo atishimiye, bikamuviramo kurakara no gukoresha amagambo arimo n’ibitutsi; ibitarakiriwe neza n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ibi bibaye mu gihe muri rusange mu rwambariro rwa Real Madrid hasanzwe havugwamo “umwuka wo kutishimirana no kutizerana neza”, bijyanye n’umusaruro mubi iyi kipe imaze iminsi igaragaza ndetse n’imvune zagiye zibangamira bamwe mu bakinnyi b’ingenzi.
Ku rundi ruhande, MbappĂ© yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’aho akoreye urugendo mu Butaliyani ari kumwe n’umukunzi we, mu gihe yari akiri mu bihe byo kwivuza imvune.
The Athletic ivuga ko hari bamwe mu bagize Real Madrid batishimiye iki cyemezo, bibaza ku gihe cyarwo, cyane cyane ko yakoze ruriya rugendo mu gihe ikipe yari iri mu bihe bikomeye by’imikino.
Icyakora abamuhagarariye mu itangazo basohoye, bavuze ko ibivugwa kuri uyu mukinnyi ari “ufata ibintu mu buryo burenze uko biri”, bashimangira ko gahunda yo kwivuza kwe yakurikiranwaga neza n’ababishinzwe, kandi ko urugendo yagiriye mu Butaliyani ntacyo rwabangamiye haba ku myitwarire ye cyangwa inshingano ze muri Real Madrid.
Hagati aho, igice kinini cy’abafana ba Real Madrid ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba ko Mbappé yava muri iyi kipe, dore ko bamwe bavuga ko iyo ari mu kibuga ikipe ititwara neza, ariko yaba adahari igatsinda.
Amakuru kandi avuga ko abakinnyi benshi ba Real Madrid basa n’abamaze gutera umugongo MbappĂ©, bahitamo umunya-BrĂ©sil Vinicius Jr nk’umukinnyi bakwiye kujya bagenderaho mu kibuga.
Usibye MbappĂ©, amakuru avuga ko myugariro Antonio RĂĽdiger na we aherutse gushwana n’umwe mu bagize Staff ya Real Madrid, ibyatumye umwuka urushaho kuba mubi muri iriya kipe y’i Madrid.
Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana iriya myugariro ukinira ikipe y’igihugu y’u Budage akubita urushyi umutoza wungirije, ubwo bari mu myitozo.
Real Madrid ikomeje kuvugwamo umwuka mubi, mu gihe ku Cyumweru tariki ya 10 izasura mukeba wayo FC Barcelona, mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne uzabera kuri Stade ya Spotify Camp Nou.
Ni umukino ushobora gusiga Barça itwaye igikombe cya La Liga ku nshuro ya 29, mu gihe yaba ishoboye gutsinda uriya mukeba wayo cyangwa bakanganya.


