Rayon Sports kuri uyu wa Kane yatanze igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2023, cyegukanwa na myugariro Mitima Isaac.
Ni igihembo uyu myugariro w’Umunyarwanda yegukanye ahigitse Ngendahima Eric ‘Gasongo’, na Nkekwe FĂ©lix bari bagihanganiye, bose bafashije bikomeye iyi kipe.
Mitima Isaac atowe nyuma y’icyumweru Rayon Sports isohoye aba bakinnyi bahanganiraga iki gihembo ndetse inasabye abafana bayo guhitamo uwahize abandi.

Mitima Isaac watowe nk’uwahize abandi mu kwezi kwa Mutarama muri Rayon Sports
Iki gihembo cyatangiwe ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mbere gato y’uko umutoza Haringingo Francis atangiza imyitozo itegura umukino ukomeye iriya kipe ifitanye na Etincelles FC yabatsinze mu mukino ubanza.
Iki gihembo cyimaze gutuma abakinnyi bakinana ishyaka n’ubwitange; ibishimwa n’abakurikira iyi kipe.

Mitima Isaac na Ndekwe Félix bari bahanganiye iki gihembo

Mitima Isaac ashyikirizwa igihembo cye

Ngendahima Eric ashimira Mitima Isaac na we bari bahataniye iki gihembo


