Uburyo karemano bwo kurinda impyiko zawe kwangirika

Sangiza iyi nkuru

Impyiko zifitiye ubuzima akamaro kanini cyane, kuko ziyungurura amaraso, zikora imisemburo ya hormones, zibika imyunyu ngugu, zivana imyanda n’uburozi mu mubiri kandi zikica uburozi bwa acides buboneka mu mubiri.

Kuko impyiko ari ingirakamaro mu buzima, zikwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uburyo karemano wakoresha urinda impyiko zawe kuba zakangirika nk’uko tubikesha ikinyamakuru Healthiline cyandika ku buzima.

Kunywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane kuko afasha mu kuvana Sadium na Toxin mu mpyiko kuko ibyo iyo bitavuyemo bizitera guhora zifatwa n’uburwayi.

Umuntu agirwa inama yo gufata byibuze litiro imwe n’igice kugeza kuri ebyiri z’amazi bitewe n’ingano y’ayo umubiri ukenera.

Gukora imyitozo ngororamubiri

Kugirango ubungabunge ubuzima bwiza bw’impyiko zawe ugirwa inama yo gukora nibura imyitozo ngororamubiri igihe kingana n’iminota 30 buri munsi.

Kwirinda ibiyobyabwenge

Kuri iyi ngingo reka tuvuge ku itabi n’inzoga. Niba ukoresha itabi ni byiza kubihagarika kuko byangiza ubuzima bw’impyiko zawe ndetse byangiza n’inzira z’ubuhumekero (ibihaha n’umuhogo).

Kunywa inzoga nyinshi byongera umuvuduko w’amaraso na karoli (calories) nyinshi zishobora gutuma ibiro byawe byiyongera bigatuma impyiko zawe zangirika.

Kugabanya isukari mu maraso

Ku barwayi ba Diabetes bashobora kwibasirwa n’indwara z’impyiko kuko iyo isukari yabaye nyinshi mu maraso bituma impyiko zikoresha ingufu nyinshi mu kuyayungurura kugeza n’aho zangiritse iyo isukari ikomeje kuzamuka.

Kugabanya ibiro no kurya indyo yuzuye

Ibiro by’umurengera ku muntu na byo biri mu bintu byangiza impyiko, rero niba ubifite agera muganga akugire inama y’imirire wafata ukabigabanya.

Uko ugira ibiro byinshi, bituma unaniza impyiko zawe kuko zikora akazi kenshi zisukura imyanda n’andi matembabuzi y’imbere mu mubiri aba yabaye menshi kurusha ibirenze ibyo zishobora gusukura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *