RDC yeruye, yemeza ko igiye kwitabaza imitwe yitwaje intwaro mu guhangana na M23

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwayo ivuga ko buri mu byago kubera umutwe wa M23.

Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe amashuri yisumbuye ndetse n’aya Kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Werurwe 2023 cyabereye mu mujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 kuri ubu uracyahanganye n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ndetse n’abafatanyabikorwa bazo, mu mirwano ikomeje kubera mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano cyakora cyo M23 ikomeje gukubitiramo incuro abo bahanganye, ku buryo uyu mutwe wigaruriye ibice bitandukanye bya za Teritwari za Rutshuru, Nyiragongo ndetse na Masisi ahakomeje imirwano ikomeye muri iyi minsi.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rundi ruhande bumaze igihe buvuga ko bwiteguye gukora ibishoboka byose, bukarangiza iriya ntambara ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye buhitamo kwitabaza abacanshuro ndetse n’imitwe itandukanye, mu rwego rwo gusubiza inyuma M23.

Minisitiri Muhindo Nzangi yemereye itangazamakuru ko imitwe yitwaje intwaro mishya Congo yafashe icyemezo cyo kwitabaza kuri ubu iri gukorerwa ubukangurambaga “nk’inkeragutabara zizahabwa ibikoresho mu buryo bumwe n’abasirikare ba Congo bari muri FARDC.”

Yakomeje agira ati: “Aba ni inkeragutabara [zizitabazwa] mu gihe igihugu cyacu kigabweho igitero nk’uko bimeze uyu munsi, bagashyirwa mu buzima bumwe nk’ubw’abasirikare bari ku rugamba. Ntabwo twakwizera ko tuzakomeza kurindwa n’abandi […], muri Guverinoma ntitugishaka ko abantu bavuga ko turi kwitabaza ingabo z’ahandi.”

“Ntabwo bazitwa Ingabo zaturutse ahandi mu gihe bari kurinda igihugu cyabo, ni abantu bakunda igihugu cyabo by’ukuri.”

Minisitiri Muhindo Nzangi yavuze ko umushinga w’itegeko ryo kwitabaza imitwe yitwaje intwaro mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23 Guverinoma ya RDC yawugejejweho na Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda; mbere yo guhabwa umugisha na Guverinoma y’i Kinshasa.

Yashimangiye ko bariya barwanyi bahawe izina rya Wazalendo [Urubyiruko rukunda igihugu] bakwiye kurindwa ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Yunzemo ati: “Tugomba kwibagirwa ko umunsi umwe bigeze kurasa ku gisirikare cya Congo, kubera ko muri iki gihe umwanzi tumuhuriyeho.”

Nzangi kandi yabwiye bariya barwanyi ko Guverinoma ya Congo yamaze gushyiraho uburyo bw’amategeko bubagira abemewe n’amategeko, ndetse ko guhera mu cyumweru gitaha bazahabwa misiyo bagatangira gukorana na FARDC ku rugamba.

RDC yeruye ko yitabaje imitwe yitwaje intwaro mu guhangana na M23, mu gihe bizwi ko Ingabo zayo zimaze igihe zikorana n’imitwe irimo FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi mu guhangana n’uriya mutwe.

Ni imikoranire yemejwe na raporo zitandukanye, zirimo iy’impuguke za Loni ndetse n’iyo Umuryango Human Rights Watch wasohoye mu Ukwakira umwaka ushize.

U Rwanda by’umwihariko rugaragaza ko kuba Igisirikare cya Congo Kinshasa gikorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano birubangamiye, ibyatumye rufata ingamba zikomeye zo kurinda imipaka ndetse n’ikirere cyabyo ibitero bya ririya huriro.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Charles Onyango Obbo wa The East African, yavuze ko RDC yamaze kurenga umurongo utukura ku bwo kwifatanya n’umutwe wa FDLR, ashimangira ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rukarinda ubusugire bwarwo ku kiguzi cyose gishoboka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *