Colonel Bora yasubije abavuga ko yatanze ubuhamya kuri FDLR ahagarikiwe n’ufite ishoka

Sangiza iyi nkuru

Colonel (Rtd) Nshimiyimana Augustin wamenyekanye nka Bora Manasseh ubwo yari ashinzwe ubutasi muri FDLR, yasubije abavuze ko yatanze ubuhamya kuri uyu mutwe witwaje intwaro ahagarikiwe n’umuntu wari ufite intorezo (ishoka).

Mu nama yo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye yabereye mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 9 Werurwe 2023, Col. Bora ni umwe mu batanze ubuhamya.

Bora wafashwe n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo mu mwaka w’2021, akoherezwa mu Rwanda, yabwiye abitabiriye iyi nama mu kigo cya Mutobo ko aherutse kuganiriza umunyamakuru, atanga ubuhamya kuri FDLR yabayemo igihe kirekire.

Gusa ngo nyuma y’aho ubwo buhamya bugiye hanze, hari abavuze ko hari umuntu wari umuhagarikiye afite intorezo. Ati: “Ejo bundi navuganye n’umunyamakuru, bisohotse hanze, baravuga ngo ‘Hari umuyobozi’, ngo buriya yari ari inyuma yanjye, afashe intorezo.”

Yabihakanye, anatanga umugabo ku bantu bamubonye aganira n’umunyamakuru. Ati: “Rwose namwe, niba hari abambonye. Na n’ubu nageze hano, nta muntu ndabonana na we. Banyakuye [bampamagaye] ntazi n’ikinzanye, ibi ndi kuvuga ni ibyanjye, nta muntu wabimbwiye. Izo za media rero ziba zibeshya.”

Bora yongeye asubiramo ibivugwa n’izi media (ibinyamakuru). Ati: “Ngo buriya hari umuntu uba uri inyuma ufashe agatorezo, ngo kandi baba bampaye ikintu, nakibolotse mu mutwe.” Yabihakanye abaza niba umuntu ufite imfi yashobora gufata ibintu mu mutwe, ati: “Izi mvi ziracyaboloka mu mutwe ahari ra? Simbizi. Ni ibyanjye rwose nivaniyemo, ni ukuri kw’impamo, ni ibyambayeho, ni ibyo nabonye.”

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, General James Kabarebe, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Emmanuel na Minisitiri Musabyimana Jean Claude ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *