Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatagaje ko mu kwezi gushize kwa Gashyantare uyu mwaka ibiciro mu gihugu hose byiyongereyeho 30.3% ugereranyije no muri Gashyantare 2022.
Ni ibigaragarira muri raporo iki kigo giheruka gusohora. Ni raporo iki kigo cyasohoye mu gihe Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bakomeje kwinubira izamuka rikabije ry’ibicuruzwa, by’umwihariko ibyo kurya.
Raporo ya NISR ivuga ko mu kwezi gushize ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% ugereranyije na Gashyantare 2022.
Ni ibiciro kandi byiyongeye ugereranyije no mu kwezi kwa Mutarama 2023, dore ko bwo byari byiyongereyeho 20,7%.
NISR ivuga ko mu kwezi gushize ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 23,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,1% ndetse n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,1%.
Ugereranyije Gashyantare 2023 na Gashyantare 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 14,4%; wagereranya Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 ugasanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%.
Ni izamuka ahanini ngo ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,7%.
Mu byaro ku rundi ruhande ho muri Gashyantare 2023, ibiciro byiyongereyeho 37,1% ugereranyije na Gashyantare 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2023 byari byiyongereyeho 38,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare na bwo NISR ishyira mu majwi ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 67,7% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,6%.
Ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 3,2%.
Ni izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,8%.
Muri rusange ukomatanyije biriya biciro byo mu mijyi ndetse n’ibyo mu byaro, usanga muri Gashyantare 2023 ibiciro mu Rwanda byariyongereyeho 30,3% ugereranyije na Gashyantare 2022.
Ni mu gihe muri Mutarama 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 31,1%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 59,7% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 21,4%.
Ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 ibiciro byiyongereyeho 2,7%; iryo zamuka ahanini rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,2%.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu nama y’umushyikirano mu ntangiriro z’iku kwezi, yavuze ko hari icyizere ko ibi biciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka ahanini bitewe n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Ati: “Nk’ubu iyo turebye umusaruro turimo kugenda tuganaho wavuye mu gihembwe A, icyiciro cy’ubuhinzi cyatangiye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize, ubu turimo gusarura muri uku kwezi kwa mbere n‘ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikubye kabiri, uw’ibirayi na wo wikubye hafi kabiri, uw’ibishyimbo wagabanutseho akantu gato cyane kubera amapfa yari yashatse kuba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’igice kimwe cy’Intara y’Iburasirazuba.”
“Ibyo bisobanuye ko mu minsi turimo ubungubu, twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka, kiva ku 800 Frw kigenda kigana kuri 400 Frw. Ubwo ni ukuvuga ngo n‘ibindi biragenda bimanuka, n’ibirayi biragenda bimanuka, ni cyo cyizere dufite.”
Minisitiri w’Intebe icyo gihe yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyakurikiranwe, ndetse ko hari byinshi leta yakoze itanga Nkunganire mu buryo bunyuranye.
Yavuze ko iyo nyunganizi iyo itaza gutangwa “ibiciro dufite uyu munsi byari kuba bikubye inshuro ebyiri. N’aho biri uyu munsi, ni uko leta hari ikintu yakoze kandi gikomeye.”
Mu byakozwe yavuze harimo inyunganizi mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, muri mazutu y’amakamyo atwara ibiribwa n’imodoka zitwara abantu, na lisansi z’abagenda ku mapikipiki.
Yunzemo ati: “Iriya nyuganizi iyo itabamo, ni ukuvuga ngo ibiciro byo gutwara ibiribwa biba byarabaye birebire cyane, ubu tukaba dufite ibiciro bitari ibi dufite uyu munsi, wenda byari kuba bikubye ishuro ebyiri cyangwa eshatu.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko leta itari ifite ubushobozi bwo gukuraho ingaruka zose zabaye ku izamuka ry’ibiciro 100%, gusa ikaba yaragerageje gukumira izamuka ry’ibiciro ritewe n‘ibindi byazamutse.


