Ubushakashatsi bwagaragajwe n’ikinyamakuru Sleepfoundation.org bwakozwe n’umuhanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri Idzikowski, bwagaragaje ko uburyo abantu baryamamo (position) bugira igisobanuro cyihariye.
Uburyo umuntu aryamamo bushobora kugaragariza abo babana ibyo atekereza cyangwa se n’imiterere ye muri rusange.
Dore busobanuro bwa bumwe mu buryo abantu baryamamo
Kuryama wubitse inda
Ubu buryo bukunze kugaragara ku basore n’inkumi bari mu kigero cy’ubugimbi n’abangavu. Kuryama wubitse inda bigaragaza ko umuntu agifite guhuzagurika mu mitekerereze.
Naho iyo ari umuntu mukuru, ahanini bigaragaza ko arimo kugerageza gutwikira ikibazo cy’urukundo ruke yahawe cyangwa se agerageza guhisha amarangamutima arenze urugero amuranga.
Kuryama ugaramye, amaboko afashe inyuma ku mutwe
Umuntu uryama muri ubu buryo arangwa n’ubwana muri we, ndetse akaba yarangwa no guhubuka igihe ahuye n’ibibazo agomba kubonera ibisubizo.
Kuryama ugaramye, unyuranyije amaguru
Bigaragaza umudendezo. Ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abatuye ibihugu bishyuha cyane, akenshi umuntu uryama gutya akaba aba arimo kuruhuka.
Iyo ugerekeranyije amaguru, ibumoso hejuru y’indyo, bigaragaza ko ufite icyizere cy’ejo hazaza cyangwa se muri wowe ubwawe. Iyo indyo igiye hejuru y’imoso bisobanura ko nta cyizere wifitiye.
Kuryama ugaramye amaboko afashe ku nda
Ubu ni uburyo buranga umuntu urimo kwisuzuma kandi witeguye guhinduka.
Kuryamira urubavu kandi ugororotse
Kuryamira urubavu rw’ imoso ni uburyo bwo kugaragaza ko uhangayikishijwe n’ibigiye kuba cyangwa se n’ibiri kuba.
Iyo rero uryamiye iburyo, ni ikimenyetso cy’imyitwarire y’umuntu ukomeye cyangwa wikanyiza.
Kuryamira urubavu ikiganza gifashe itama
Kwifata itama ubwabyo bifite ubusobanuro bibiri: Umuntu nagukora ku itama ry’ibumoso azaba arimo akugaragariza ko akwitayeho.
Ibi ariko bihindura igisobanuro mu gihe umuntu abyikoreye cyane cyane asinziriye kuko bigaragaza ko akeneye gukundwa.


