Hari hashize iminsi hatutumba umwuka mubi hagati ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Koreya ya Ruguru. Kuri ubu rero uyu mwuka mubi umaze iminsi ututumba ugiye kuvamo intambara hagati y’ibi bihugu byombi itangijwe na Koreya ya Ruguru.
Iki gihugu cyatangaje ko yiteguye kugaba ibitero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cyose Leta zunze ubumwe z’Amerika zidahagaritse imyitozo y’ingabo z’Ibihugu byinshi bitandukanye igomba gutangira kuri uyu wa Mbere.
Iyi myitozo ngarukamwaka yiswe Ulchi Freedom Guardian, izakorwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo n’ibindi bihugu muri gahunda yo gukomeza kurinda abaturage no kugarura agahenge mu kigobe cya Koreya giherereye mu Burasirazuba bwa Aziya.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Koreya ya Ruguru, yatangaje ko iyi myitozo igamije kubangamira igihugu cye bityo ko biteguye kuyirwanya.
Yakomeje avuga ko Koreya ya Ruguru izihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imbaraga zose mu gihe iki gihugu kitazaba gihagaritse iriya myitozo.
Uyu muvugizi w’Igisirikare yakomeje atangaza ko Koreya ya Ruguru n’Abaturage bayo atari abo bahoze aribo mu gihe cyashize, ko ubu bafite ibikoresho bigezweho n’imbaraga zo kwirinda no gutera umwanzi bitazwi ahandi hose ku Isi.
Mu butumwa bwatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu , KCNA, kuwa Gatandatu, Koreya ya Ruguru yavuze ko Amerika ikwiye guhagarika iyo myitozo niba ishaka ko ubutaka bwayo bukomeza kurangwaho amahoro.
Koreya ya Ruguru izirana bikomeye n’iy’Epfo mu gihe yo ari inshuti magara ya Amerika. Ibi bituma umukunzi wa Koreya y’Epfo aba umwanzi ukomeye wa Koreya ya Ruguru.
Ibihumbi by’abasirikare ba Amerika na Koreya y’Epfo bitezwe ko aribo bitabira iyi myitozo y’iminsi 12.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


