Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hagikomeje kugaragara ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuri ubu bamwe bakutse imitima nyuma yo kureba no kumva (audio&video) Imbonerakure zashyize hanze.
Ku wa 1 Mata 2017, nibwo Imbonerakure z’abasore n’abagabo zaririmbye indirimbo ziri ku mirongo igororotse, ubwo zari zitabiriye igikorwa cyari cyateguwe n’Ishyaka riri ku butegetsi mu gace ka Ntega mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda.
Muri iyo ndirimbo humvikanyemo amagambo y’Iterabwoba amwaza abanyepolitiki batavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi by’umwihariko ikaba inakubiyemo gukangurira gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Mu Kirundi iryo jambo riragira riti: “Ter’inda abakeba bavyare Imbonerakure”. Izi Mbonerakure zikaba zikangurira gutera inda abagore n’abakobwa b’abakeba bakabyara Imbonerakure ari nako ziyongera, zikura zishibuka.

Iyi video yatangiye gukwirakwizwa n’imiryango itandukanye ikorera i Burundi iharanira uburenganzira bwa muntu ku wa 5 Mata 2017, bayinenga ko ikubiyemo amagambo y’urwango ashobora kubyarira u Burundi ibyago bikomeye.
Uretse iyi miryango kandi, na Leta y’u Burundi yanenze iyi ndirimbo y’Imbonerakure ko bakoreshejemo imvugo zidakwiye zihabanye n’ingengabitekere igenga ishyaka CNDD FDD. Umunyamabanga w’iri shyaka Nancy-Ninette Mutoni, akaba yatangaje ko bagiye kubirwanya.
Ikinyamakuru Ibtimes Uk, dukesha iyi nkuru gitangaza ko ibikorwa by’Imbonerakure byatangiye kunengwa kuva 2013, ko zikora ibihabanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, 2014 ho biba akarusho kuko zagiye zishinjwa kwica abarwanyaga manda ya 3 ya perezida, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi bikorwa zakoreraga abatavuga rumwe na Leta.
Imbonerakure ni urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi (CNDD-FDD Youth cga CNDD-FDD Jeunesse” , uyu mutwe w’urubyiruko ukaba warashyizweho ahagana mu 2010, umwaka Perezida Nkurunziza yatoreweho kuri manda ya kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


