PM Murekezi yijeje Abanyarwanda ko nta Jenoside izongera kuba

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yijeje Abanyarwanda ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda bitewe n’aho Abanyarwanda bageze biyubaka. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994, bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi mu karere ka […]

Washington: Ivanka Trump, umukobwa wa perezida Trump ngo niwe wasabye se kurasa kuri Siriya

Ubusanzwe si kenshi abantu bamenyereye kumva aho abagize umuryango wa Perezida w’Amerika bagira uruhare mu bikorwa cyangwa operasiyo zikaze z’intambara igihugu cyabo kiba kiri kurwana n’amahanga. Ku isi yose, bikunze kugaragara ko abantu baba bagize umiryango wa Perezida uri ku butegetsi bari bakunze kwibanda ku bikorwa by’ubutabazi no gukora ubuvugizi ku ngingo zibanda ku guhindura […]

Nari namenye ko ngiye kwicwa nk’imbesile (imbécile)- Col. Manirakiza Adolphe

Nyuma y’itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo hapfubaga coup d’Etat mu Burundi, abasirikare benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi nibwo batangiye kuva mu gihugu bahunga, umwe ufite ipeti rya koloneli yatangaje ko yari agiye kwicwa nk’umuntu udafite icyo avuze. “Narimbizi ko ngiye kwicwa nk’imbesile, n’umugore wanjye n’abana” mu mwaka wa 2016, ubwo yagiraga amahirwe yo koherezwa […]

Violette Uwamahoro wari ufungiye mu Rwanda yageze mu Bwongereza

Violette Uwamahoro, Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, wari warafatiwe mu Rwanda agafungwa kubera ibyaha yari akurikiranweho, kuri ubu yageze mu Bwongereza mu gihe yari yafunguwe n’urukiko by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze. Uwamahoro ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere ku wa 23 Werurwe, yaranzwe no guhakana ibyaha yaregwaga birimo gushaka kurema umutwe w’ingabo, kumena amabanga y’igihugu no […]

Amerika: Perezida Trump yungutse amaboko amushyigikiye mu kurwanya abimukira

Umucamanza mukuru muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika Jeff Sessions, yatangaje ko agiye gutera Perezida Trumo ingabo mmu bitugu ku mugambi afite wo guhashya abimukira binjira muri Amerika baciye ku mupaka w’Amerika na Mexique batabifitiye uburenganzira. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, mu rugendo yagiriye muri Reta ya Arizona iherereye mu […]

RDC: Rurageretse hagati y’Abanyamurenge n’Abafurero

Muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa mu Minembwe haravugwa intambara ikaze guhera kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 07 Mata 2017 kugeza magingo aya. Radio BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi ntambara yadutse muri ako karere yatangijwe n’abo mu bwoko bw’abafurero bagabye ibitero ku Banyamurenge bikaza kuba […]

PM Murekezi yihanije abavanga amasengesho n’akazi ka leta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashyize ahagaragara itangazo rigenewe za Minisiteri zitandukanye mu gihugu azisaba guhagarika ibikorwa by’amasengesho byaba bikorerwa mu kazi muri za Minisiteri bayobora ndetse anabasaba ko bidatinze iri tangazo barigeza ku zindi nzego zibarizwa muri izo Minisiteri. Muri iri tangazo, Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize […]

Tera inda abakeba babyare Imbonerakure- Indirimbo y’Imbonerakure yakuye benshi imitima

Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hagikomeje kugaragara ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuri ubu bamwe bakutse imitima nyuma yo kureba no kumva (audio&video) Imbonerakure zashyize hanze. Ku wa 1 Mata 2017, nibwo Imbonerakure z’abasore n’abagabo zaririmbye indirimbo ziri ku mirongo igororotse, ubwo zari zitabiriye igikorwa cyari cyateguwe n’Ishyaka riri ku butegetsi mu gace ka […]

Umuhango wo kwibuka i Nyanza ya Kicukiro – REBA AMAFOTO

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Akarere ka Kicukiro kibutse ku nshuro ya 23 inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside, mu gikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu ndetse n’abaturage bo muri aka karere n’abaturanyi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro Perezidante w’umutwe w’Abadepite mu Nteko, Donatile Mukabalisa yagejeje ku bari aho, […]

Kayonza: Abagabo 4 bakurikiranyweho kwiba no kubaga inka y'umuturage

Abagabo 4 barimo Majyambere Pierre w’imyaka 27, Nsekanabo Jacques w’imyaka 22, Rugwiza Modeste w’imyaka 33 na Havugimana Jean Bosco w’imyaka 35 y’amavuko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara ikorera mu karere ka Kayonza, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bibye inka y’umuturage mu rukerera rwo ku itariki ya 10 Mata. Ubu bujura bukaba bwarabereye mu […]