Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo turere twombi.
RIB kuri Twitter yayo yavuze ko bariya bayobozi “bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.”
Uru rwego kandi rwavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.
RIB kandi yihanangirije abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.


