Félix Tshisekedi mu rundi ruzinduko i Luanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Luanda muri Angola aho aza kugirira uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Gatandatu.

Ni uruzinduko rusiga agiranye ibiganiro na mugenzi we, Manuel João Lourenço.

Kugeza ubu impamvu nyamukuru y’uruzinduko rwa Tshisekedi i Luanda ntiramenyekana, gusa itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rivuga ko ari ijyanye n’ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Uruzinduko rwa Tshisekedi i Luanda ruje nyuma y’umunsi umwe Inteko Ishinga Amategeko ya Angola yemeje icyifuzo cya Perezida João Lourenço cyo kohereza Ingabo z’igihugu cye mu burasirazuba bwa RDC.

Ingabo zibarirwa muri 500 ni zo Angola igomba kohereza mu burasirazuba bwa Congo aho biteganyijwe ko zizamara amezi 12.

Perezidansi ya Angola mu cyumweru gishize yatangaje ko intego y’ibanze yo kohereza ziriya ngabo ari “ukugarura umutekano mu duce twari twarafashwe na M23 mu Burasirazuba bwa RDC, no kurinda abagize itsinda rigenzura iyubahirizwa ry’icyemezo cyo guhagarika imirwano.”

Ni icyemezo kandi yavuze ko yafashe, nyuma yo kubanza kukiganiraho na guverinoma ya RDC, Umuryango w’abibumbye ndetse n’abakuru b’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, aheruka gutangaza ko mu nshingano ziriya ngabo za Angola zizaba zifite hatarimo izo kujya mu mirwano na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *