Abagore basengera muri Arikisiyosezi ya Kinshasa batega amatwi ubutumwa bwa Karidinali Ambongo

Bagenzi bacu bagiranye amasezerano n’umwanzi, abaha amafaranga: Karidinali Ambongo wo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Arikiyepisipoki wa Kinshasa muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Karidinali Fridolin Ambongo yatangaje ko abenegihugu bagenzi babo bagiranye amasezerano n’umwanzi, abaha amafaranga, bibagiraho ingaruka zo kubura umutekano.

Uyu mwepisikopi uvuga rikumvikana muri RDC yatangarije aya magambo abagore basengera muri Arikidiyosezi ya Kinshasa kuri uyu wa 18 Werurwe 2023, ubwo yabaganirizaga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu gihugu cyabo, by’umwihariko mu burasirazuba.

Yasobanuye ko aya masezerano yasinywe ari yo ntandaro y’ibibazo igihugu cyabo gifite. Ati: “Icyago cyatugwiriye kubera ko bamwe mu benegihugu bagenzi bacu bagiranye amasezerano n’umwanzi. Bahaye umwanzi amasezerano, bakira amafaranga ye.”

Karidinali Ambongo wavugaga mu ijwi rirenga kandi bigaragara ko arakaye, yavuze ko we na bagenzi be bagiye gushyira igitutu kuri aba bantu batanze amasezerano. Ati: “Turashaka gushyira igitutu kuri abo Banyekongo bahaye amasezerano abantu bo hanze. Kandi iki gihugu nigicikamo ibice ejo, bizaba bitewe n’amasezerano twatanze.”

Ntabwo uyu mwepisikopi yavuze amazina y’abo yemeza ko bagiranye amasezerano n’umwanzi, cyangwa se ngo avuze uyu mwanzi, gusa ni kenshi yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bufite uruhare mu kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba.

Abagore basengera muri Arikisiyosezi ya Kinshasa batega amatwi ubutumwa bwa Karidinali Ambongo
Abagore basengera muri Arikisiyosezi ya Kinshasa batega amatwi ubutumwa bwa Karidinali Ambongo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *