Abagize inteko ishinga amategeko bo mu ishyaka UDA riri ku butegetsi muri Kenya basabye ko Uhuru Kenyatta wayoboye igihugu n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwacyo, Raila Odinga, batabwa muri yombi.
Aba bashingamategeko mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Werurwe 2023, batangaje ko yaba Uhuru, Odinga hamwe n’abandi banyapolitiki bakuru mu ihuriro Azimio la Umoja bari inyuma y’imyigaragambyo yabereye i Nairobi ejo, bityo ko bagomba kuryozwa ibyangirikiyemo.
Mu itangazo bashyize hanze ryasomwe n’Umuyobozi Mukuru wa UDA, Cecily Mbarire nk’uko ikinyamakuru The Star kibivuga, aba bashingamategeko bagize bati: “Turashaka ko baryozwa buri buye ryatewe, umutungo wangijwe n’uwasahuwe, ubuzima bwahatakariye, abo baba ari bo bose.”
Kuri Uhuru Kenyatta, aba bashingamategeko basobanuye ko uyu munyapolitiki ari mu bateye inkunga iyi myigaragambyo, basaba ku mu baryozwa ibyo yangije atagomba gusigara.
Kimwe mu by’ingenzi byaranze iyi myigaragambyo harimo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ihuriro Azimio ryemeza ko bwagiyeho mu buryo butemewe n’amategeko. Byatumye abigaragambya ubwo bageraga muri Kisumu, batwika ibiro bya UDA n’imodoka yari ihaparitse.
Itwikwa ry’ibi biro bya UDA riri mu byarakaje abayoboke b’iri shyaka, basaba ko abateguye iyi myigaragambyo baryozwa ibyangiritse byose.



