Hatangajwe igihe UPDF izoherereza Ingabo zayo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2023 ari bwo kizohereza Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwo kuhagarura amahoro.

Ni amakuru yemejwe kuri uyu wa Kane na Colonel Mike Walaka wa UPDF, nyuma yo guhura na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba.

Ingabo Uganda igiye kohereza muri RDC zizaba zigiye mu butumwa bwIngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

Uganda ni kimwe mu bihugu bine bigize uyu muryango byemerewe Congo yemereye kohereza Ingabo zabyo ku butaka bwayo, nyuma ya Kenya n’u Burundi byamaze kohereza Ingabo zabyo ndetse na Sudani y’Epfo igitegereje.

Uganda igiye kohereza Ingabo zayo muri Congo, mu gihe isanzwe ihafite izirenga 1,000 zimaze igihe zifatanya n’iza RDC muri Operation Shujaa igamije guhiga inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.

Igiye kuzohereza kandi mu gihe na yo ishyirwa mu majwi n’abanye-Congo bayishinja guha ubufasha umutwe wa M23; ibirego binashinjwa u Rwanda.

Biteganyijwe ko Ingabo za UPDF zizakorera mu duce twa Kiwanja, Rutshuru-centre ndetse no mu bice bya Mabenga. Ni uduce twose kugeza ubu tukikenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *