Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye urukiko ko akeneye kubanza kuvuzwa uburwayi burimo agahinda gakabije afite mbere yo gutangira kuburanishwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Werurwe ni bwo Karasira yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, mu rugereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu karere ka Nyanza.
Ni nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanisha urubanza rwe mu mwaka ushize rwatangaje ko nta bushobozi rufite rwo kuruburanisha.
Karasira ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko kuri uyu wa Mbere yavuze ko atiteguye kuburana, kubera inzitizi z’uburwayi akeneye kubanza yavurwa.
Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ndi ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma. Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”
Karasira yabwiye urukiko ko byaba byiza ruburanishije “umuntu muzima.”
Yavuze kandi ko kuva abwiwe iby’urubanza rwe amaze icyumweru arota intambara n’impfu, ibyo yahereyeho avuga ko yumva atiteguye kuburana.
Umucamanza yavuze ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga, ubwo muri 2021 isuzuma ryerekanaga ko Karasira afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko budatuma yibagirwa.
Yavuze ko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akwiye kuburana.
Me Gatera Gashabana wunganira Karasira Aimable yavuze amukurikirana kandi ko abona ibibazo byo mu mutwe afite bigenda byiyongera.
Yasabye ko bishobotse muganga yakongera akamusuzuma “akaturebera aho bigeze.”
Karasira yavuze ko raporo ya muganga yerekanye ko ibibazo byo mu mutwe yabigize kuva mu 2003.
Yunzemo ati: “Icyo banga gushyiramo ni uko jyewe abanjye bishwe n’inkotanyi. Narabibonye n’amaso yanjye, murashaka ko njye mererwa gute koko?”
Urukiko rwavuze ko rukeneye kumenya neza aho Karasira afunguye n’uburyo afunzwemo, ibyo nyirubwite yakirije yombi.
Karasira Aimable yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.


