Carine Kanimba yikomye u Rwanda nyuma yo kwakira Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yongeye gushinja Leta y’u Rwanda kuba yari yarafunze se mu buryo bunyuranyije n’amategeko; nyuma y’uko uriya mugabo wamenyekanye muri Hoteli Rwanda yari amaze kwakirwa iwe mu muryango.

Ku itariki ya 24 Werurwe ni bwo Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte Sankara barekuwe, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Rusesabagina yari yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN wegamiye ku mpuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi zakoreye ku butaka bw’u Rwanda hagati ya 2018 na 2019.

Uyu mugabo yarekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda n’igihugu cya Qatar ari na cyo cyamwakiriye akiva muri gereza ya Nyarugenge; mbere yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Werurwe 2023 ni bwo Rusesabagina wari umaze imyaka ibiri n’igice afungiwe mu Rwanda yakiriwe mu rugo rwe i San Antonio ho muri Leta ya Texas n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti zawo.

Umukobwa we Carine Kanimba mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko nk’umuryango bashima Imana ku kuba bongeye kwicarana na we; gusa yongera gushinja u Rwanda kuba rwari rumufunze binyuranyije n’amategeko.

Ati: “Data ari mu rugo. Twishimiye cyane kongera kubasha kwicarana na we hanyuma tukaganira ku myaka ibiri n’igice yapfuye ubusa ubwo yari afungiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.”

Yunzemo ati: “Turifuza ko ibihe nk’ibi byaba no ku yindi miryango ifite abayo bafunzwe nabi na za Leta [ubutegetsi] z’igitugu.”

Kanimba yikomye u Rwanda mu gihe Rusesabagina ubwo yasabaga Umukuru w’Igihugu imbabazi yatakambye avuga ko yicuza ku bw’uruhare ibikorwa bye byagize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN.

Ati: “Ndifuza kubagaragariza ukwicuza mfite ku ruhare ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki. Kwifashisha ubugizi bwa nabi nk’igikoresho cya politiki ni bibi cyane, bikarushaho iyo bugiriwe abasivili.”

Rusesabagina kandi yavuze ko yamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe abasivile, “bwaba ubwakozwe na FLN cyangwa indi mitwe”, ashimangira ko azakomeza kubikora.

Yunzemo ati: “Nk’uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, ndicuza ko ntakoze ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi nemera kandi ngenderaho. Nifatanyije n’abafite akababaro batewe n’ibikorwa bya FLN, ababiguyemo n’imiryango yabo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *