Amakuru aturuka i Nairobi muri Kenya aravuga ko Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yitezwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Mata, mu ruzinduko rw’akazi agirira hano mu Rwanda.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Ruto aza kuba agiriye mu Rwanda, kuva arahiriye kuyobora Kenya muri Nzeri umwaka ushize.
Perezida Kagame ni umwe mu bashyitsi b’imena bitabiriye ibirori by’irahira rye byabereye muri Stade ya Kasarani i Nairobi.
Perezida William Ruto i Kigali byitezwe ko abonana na mugenzi we Kagame bakaganira ku ngingo zitandukanye zirimo iyerekeye umubano w’u Rwanda na Kenya umaze igihe uri nta makemwa.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi amakuru avuga ko byiteze ko baganira ku bibazo bireba akarere Kenya n’u Rwanda baherereyemo, by’umwihariko icy’umutekano muke umaze igihe uvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aha muri Congo hashize igihe kirenga umwaka hari imirwano hagati y’Ingabo za Leta y’iki gihugu ndetse n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ziterwa inkunga n’u Rwanda.
U Rwanda ruhakana ibyo birego.
Mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, Kenya ikomeje gukora ibishoboka byose mu gukemura ariya makimbirane hisunzwe inzira ya Politiki; n’ubwo ubushake bwa Leta ya Congo bugisa n’aho ari buke cyane.
Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yaraye abwiye itangazamakuru ko Leta ya Congo itazigera ijya mu mishyikirano na M23.
Ni mu gihe bigizwemo uruhare na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya mbere yo kugirwa na Perezida Ruto umuhuza mu bibazo bya Congo, M23 imaze igihe iva mu bice bitandukanye yari yarigaruriye nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umwuka mubi ifitanye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize M23 imaze kuva mu duce twa Kibumba, Rumangabo, Mushaki, Kilolirwe na Kitshanga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi mu karere.
Muri Teritwari ya Rutshuru M23 kandi yavuye mu mujyi wa Bunagana, ndetse uyu mutwe uranateganya kurekura agace ka Kiwanja bitarenze tariki ya 15 Mata.
Utu duce twose nyuma y’uko abarwanyi b’uriya mutwe batuvuyemo duhita dufatwa n’Ingabo z’ibihugu bya Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).


