Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Mata 2023 Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ari i Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira hano mu Rwanda.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere Perezida mushya wa Kenya ari kugirira mu rw’Imisozi 1000 nyuma yo kurahirira kuyobora igihugu cye muri Nzeri umwaka ushize.
Perezida Ruto ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; mbere yo kwakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo ibibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere ndetse n’umubano hagati y’u Rwanda na Kenya.
Abakuru b’ibihugu byombi bahurije ku kuba hari icyizere cy’uko ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC kizabonerwa umuti, bijyanye n’intambwe igaragara imaze guterwa mu kugikemura.
Ni nyuma y’uko imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 ikomeje kugenza make, ikindi inyeshyamba zikaba zikomeje kuva mu bice zimaze igihe zigenzura.
Ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byakurikiwe n’umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya.
Aya masezerano 10 arimo ay’ingeri zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ibijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko ndetse n’ayo guteza imbere amakoperative.
Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko ingeri nshya ibihugu byombi byasinyanyemo amasezerano zizatuma birushaho gukorana, mu gushimangira umubano ukomeye bimaze igihe byarubatse.
Perezida wa Kenya kandi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mbere y’uko mu ijoro ryakeye yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center.


