Ubwo hibukwaga abahoze ari abakozi ba MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho, umuvandimwe w’uwahoze akorera Icapiro rya Minisiteri y’uburezi(Imprimerie Scolaire) yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika. “Yemeye Politiki y’ivangura, irayikurakuza, irayishyigikira”, kandi ngo igeragezwa rya Genoside ryakundaga guhurirana n’iminsi mikuru ya Kiliziya. Bishimangirwa n’inzobere Prof. Masabo.
Mu buhamya bwa Hakizimana Justin, umuvandimwe wa Habiyambere Valentin wari umukozi w’icapiro ry’amashuri, yagarutse ku kaga abitwaga abatutsi bahuye nako, Kiliziya ibigiramo uruhare cyangwa irebera.

Itotezwa mu mashuri, menshi ari aya Kiliziya
Mu kiganiro cya Prof. Masabo Francois, impuguke mu gucunga amakimbirane akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, agaruka ku ruhare rwa ba Musenyeri Classe na Perraudin. Avuga ko Classe yagize uruhare mu kwimakaza amacakubiri, avuga ko “Abatutsi ari bo bagomba gutegeka”, naho Peraudin akaba yaragize uruhare mu gushyiraho no kwamamaza “Amategeko icumi y’abahutu” afatanyije na Gitera.

Prof Masabo, agaruka kuri amwe muri ayo matetgeko, ngo “Umututsi ni nk’umusundwe mu mazi, ni nk’umusonga mu rubavu”.
Ikindi ngo abapadiri bera nibo bakunze kwibaza impamvu abapadiri benshi b’abanyarwanda bari abatutsi, bakakibona nk’ikibazo. Ibi ngo nibyo byabaye intandaro yo kwirukana abatutsi mu maseminari, ngo kuko bavugaga ko nta ringaniza ririmo.
Naho Hakizimana Justin, yibutsa ko “bitari icyaha ku wihayimana atoteza umututsi”. Agaruka ku buryo muri Gashyantare 1973, yirukanwe I Cyahinda mu ishuri ry’abapadiri, yanagaruka mu mpera za Mata abanyeshuri bakamutera amabuye, abayobozi barebera.
Ibi si bishya mu bihayimana, kuko n’I Nyamasheke ababikira birukanye Nyiramirimo Odette na bagenzi be, batabajije icyo bazize. Ibi ni ibyo Nyiramirimo yabwiye Radio Rwanda mu kiganiro isesenguramakuru. Uyu mudepite muri EALA, avuga ko yirukanwe I Nyamasheke agataha iwabo muri Komini Kayove n’amaguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Itotezwa ry’abatutsi mu minsi mikuru ya Kiliziya
Mu matariki agarukwaho na Masabo, usanga igihe cyose abatutsi batotezwaga cyarabaga gifite aho gihurira n’iminsi mikuru ya Kiliziya.
Ati “ Mu gisibo cya Pasika 1959, Peraudin yavuze ko mu Rwanda hari ubusumbane bw’amoko, ko ibibazo bitazakemuka hatabayeho kwigaranzura”- Abahutu bigaranzura Abatutsi.
Ntibyeteye kabiri, tariki ya 1 Ugushyingo, ku munsi w’abatagatifu bose, abatutsi baratwikirwa, barameneshwa. Naho kuri Noheri ya 1963, hicwa abatutsi mu Bufundu(Gikongoro), kandi na Genoside ya 1994 yabaye kuri Pasika(nyuma y’iminsi itatu ibaye)”.
Kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’uburezi bazize Genoside, tariki ya 12 Mata 2017, ni ku ncuro ya karindwi bibaye. Muri rusange, hibukwa abakozi 77 bakoraga muri MINEDUC n’ibigo byari biyishamikiyeho, -hatabariwemo abarimu kuko bo ni benshi mu gihugu.
Ni umwanya wo kuzirikana ko ivangura ryigishijwe mu mashuri, kandi ni nayo nzira inyigisho zo kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide zigomba gucamo. Kuba amashuri menshi yari aya Kiliziya Gatolika, bishimangira uruhare rwayo muri Genocide yakorerwe abatutsi mu 1994, uruhare umushumba wayo Papa Francis aherutse gusabira imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


