Guverinoma ya Chad yahaye Ambasaderi w’u Budage, Jan Christian Gordon Kricke, amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka kw’iki gihugu kubera icyiswe agasuzuguro cyangwa se ikinyabupfura gike.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma rivuga ko Ambasaderi Kricke amaze iminsi agaragaza imyitwarire itubahiriza amahame ya dipolomasi.
Umwe mu bagize guverinoma ya Chad utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Barrons ko Ambasaderi Kricke amaze igihe yivanga mu miyoborere y’igihugu, ashaka kugicamo ibice kandi ngo yari yaraburiwe kenshi.
Ingingo ivugwa yaba yirukanishije Ambasaderi Kricke ni iyo u Budage budashyigikiye ko Chad ikomeza kuyoborwa n’umusirikare, aho busaba ko iki gihugu cyabamo amatora byihuse, kikayoborwa n’umusivili.


