Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije kongerera Ingabo zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC (EACRF) igihe zigomba kuhamara.
Ni nyuma y’uko igihe izi ngabo zagombaga kumara muri Kivu y’Amajyaruguru cyamaze kurangira.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harabarizwa Ingabo z’ibihugu bya Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo zagiye kuhagarura amahoro, nyuma y’umutekano muke wakuruwe n’imirwano y’Ingabo za Congo ndetse n’inyeshyamba za M23.
Izi ngabo byari biteganyijwe ko manda yazo muri Congo igomba kurangira muri Gashyantare uyu mwaka.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko kuri ubu ibiganiro bikomeje hagati ya Kinshasa n’ibihugu binyamuryango bya EAC kugira ngo igihe ziriya ngabo zigomba kumara muri Kivu y’Amajyaruguru cyongerwe.
Mu masezerano agenga sitati y’Ingabo za EAC impande zombi zari zarasinyanye, zari zemeranyije ko Ingabo za EAC zizamara muri RDC amezi atandatu ashobora kongerwa.
Muyaya yabwiye itangazamakuru ko RDC yifuza ko Ingabo za EAC zongerwa amezi atatu yo gukomeza kuba muri Congo, mu rwego rwo gutegereza ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice byose zigaruriye muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Ati: “Hari ibiganiro bikomeje, cyane ku byerekeye kuvugurura sitati igenga Manda y’Ingabo za EAC. Sintekereza ko ndi kumena amabanga ya Leta, ariko ndatekereza ko manda nshya ishobora kumara amezi atatu kubera ko dufite icyizere cy’uko mu gihe iki cyiciro gikomeye cyaba kirangiye hakabaho umutuzo nkuko ibintu byateganyijwe, singombwa ko izi ngabo tubana na zo igihe kirenze icyo.”
Icyiciro cya mbere cya manda y’Ingabo za EAC cyarangiye M23 ikigenzura ibice bitandukanye.
RDC irateganya kuzongerera Manda, mu gihe abaturage bayo bazishinja kutagira ubufasha zitanga mu gukumira M23 kwigarurira ibice bitandukanye; bagasaba ko zabavira mu gihugu.
Minisitiri Muyaya yavuze ko umusaruro w’izi ngabo ndetse n’ibyo abanye-Congo bazishinja bizasumirwa mu nama ya ba Minisitiri b’Ingabo z’ibihugu bya EAC iteganyijwe kubera i Goma mu minsi iri imbere.
M23 kuri ubu ikomeje kuva mu bice bitandukanye nka nka Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitchanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Bunagana, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi.
Ni uduce uyu mutwe wahise ushyikiriza Ingabo z’ibihugu bya Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda (bigize EACRF), nk’uko wabisabwe n’imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Bujumbura mu Burundi ku wa 04 Gashyantare 2021.
M23 mu itangazo yasohoye yavuze ko Ingabo za EAC ziri gukererwa kujya gufata uduce yavuyemo nka Kishishe, Bambu, Kibirizi, Ishasha, Kisharu, Busanza, Ngwenda , Mabenga, Tongo na Nyamilima; ibiri gutuma abadutuyemo bisanga mu menyo y’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo.
Ni ihuriro risanzwe rigizwe na FARDC cyo kimwe n’imitwe nka FDLR, NYATURA, APCLS, CODECO, PARECO, MAI-MAI ndetse n’abacanshuro.
M23 yamaganye Guverinoma ya Congo ikomeje kwica amabwiriza yerekeye guhagarika imirwano ndetse ikanahonyora uburenganzira bwa muntu, nyuma y’uko Ingabo zayo zisubije agace ka Kibumba imaze igihe yararekuye.
Yavuze ko Ingabo za Congo kuri ubu kandi zikomeje gukwirakwira no mu duce twa Mushaki, Kiroliwe, Mweso, Bambu, Busumba na Rugogwe.
M23 kandi yasabye Ingabo za EAC ndetse n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzura kugira icyo zivuga kuri iriya myitwarire y’Ingabo za Leta ya Congo, by’umwihariko no ku bwicanyi ivuga ko zakoreye mu duce twa Busumba na Rigogwe ku wa 25 Werurwe 2023 ndetse n’ubwo zakoreye ahitwa Katuna ku wa 08 Mata.
Yahamagariye kandi Ingabo za EAC “kurinda abaturage bo mu duce zafashe ndetse no kubarokora ibitero by’Ingabo za Guverinoma ya Congo.”
Uyu mutwe wanahaye umukoro abayobozi ba EAC, amahanga ndetse n’imiryango itandukanye, ubasaba guhamagarira Guverinoma y’i Kinshasa kugaragaza uruhare rwayo mu rwego rwo guharanira amahoro.
Mu byo wasabye ni uko Ingabo za Congo zareka kwisubiza uduce wavuyemo, zikareka “kwica, gutoteza abaturage b’inzirakarengane, kubasahura ndetse no kubangiririza imitungo”, ndetse Congo ikanambura intwaro imitwe y’inyeshyamba zayo zirimo FDLR n’abacanshuro igasubiza abayigize mu bihugu byabo.


