Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, bazagirira uruzinduko rw’akazi i Cotonou mu gihugu cya BĂ©nin.
Umukuru w’Igihugu agiye gukora uru ruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we wa BĂ©nin, Patrice Talon.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu we nibagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Cotonou bazakirwa n’itsinda ry’abayobozi bo muri Guverinoma ya BĂ©nin.
Perezidansi ya Bénin yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we Talon mu ngoro ye (Palais de la Marina) bagirane ibiganiro bizabera mu muhezo.
Ni ibiganiro bizakurikirwa n’ibindi bizahuza abayobozi bazaba bagize delegasiyo z’impande zombi bizanasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yerekeye inzego zitandukanye nk’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari ndetse no gusangizanya ubunararibonye, ubukerarugendo, gufasha ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, uruganda rw’imyenda ndetse no kurwanya iterabwoba.
U Rwanda na BĂ©nin bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, imiturire no gutunganya imijyi, ibikorwa remezo ndetse n’iterambere rirambye. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Nzeri 2017.
Umuhango wo gushyira umukono kuri ariya masezerano mashya uzakurikirwa n’ikiganiro ba Perezida Kagame na Talon bazagirana n’itangazamakuru.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu Perezida Kagame na Talon bazasura Ishami Rishinzwe iterambere riri mu mujyi wa Sème, aho Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azageza ikiganiro kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ndetse n’abanyeshuri.
Perezida Kagame na Madamu we kandi bazasura utundi duce dutandukanye nk’akitwa Amazone mu rwego rwo guha icyubahiro abagore b’abanya-BĂ©nin, ndetse n’Urwibutso rwubatswe mu busitani bwa Mathieu (mu rwego rwo kwibuka abanya-BĂ©nin yitangiye igihugu cyabo).


