Gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Kagame kwa Colonel Doumbouya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuva ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 kugeza ku wa Mbere ku ya 17 Mata, azagirira uruzinduko rw’akazi i Conakry mu gihugu cya Guinée.

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu agiye kugirira muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika ku butumire bwa mugenzi we, Col Mamadi Doumbouya ukiyoboye mu buryo bw’inzibacyuho.

Perezida Kagame azasura Guinée nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi itatu kuva kuri uyu wa Gatanu ari buze kugirira i Cotonou muri Bénin.

Biteganyijwe i Conakry Perezida Kagame na Colonel Doumbouya bazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo, nyuma bahurire mu biganiro n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Guinée-Conakry.

Ni ibiganiro bizibanda ku ngingo zirebana n’umubano wa Conakry na Kigali, mu rwego rwo “kuzamura ibibazo biri mu nyungu z’ibihugu byombi, gushimangira ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.”

Ibi biganiro bizakurikirwa n’ikiganiro abakuru b’ibihugu bombi bazagirana n’itangazamakuru.

Ku bwa Perezidansi ya Guinée, uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri kiriya gihugu “ni ngombwa cyane mu gushimangira umubano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Guinée, kandi rurerekana ubushake bw’ibihugu byombi mu gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’umuco.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *