RDC yatangaje umubare w’imitwe yitwaje intwaro itunze ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itunze imitwe yitwaje intwaro 266 ikorera mu burasirazuba bwayo.

Byatangajwe na Tommy Tambwe Ushind ukuriye gahunda yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo (P-DDRCS).

Yavuze ko mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo harimo 252 ikomoka imbere mu gihugu na 14 ikomoka mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.

Mu mitwe ikomoka mu mahanga ikorera mu burasirazuba bwa RDC harimo iya FDLR, RUD-Urunana ndetse n’imitwe ya P5 ishamikiye ku ishyaka RNC ya Kayumba Nyamwasa yose igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Irimo kandi ADF yo muri Uganda na RED-Tabara yo mu gihugu cy’u Burundi.

Ni imitwe ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo, Ituri, Tanganyika na Maniema.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *