Imyaka 23 ihatse ukwigarurira imitima y’abanyarwanda kwa FPR na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 23 ishize u Rwanda ruvuye mu mahano ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, rwiyubatse ku buryo bukomeye.Bityo bikaba bigoye kuba washidikanya ko uko kwiyubaka n’iterambere bikeshwa umuryango wa FPR Inkotanyi n’umuyobozi (Chairman)wawo Paul Kagame.uku kwiyubaka ku igihugu kandi kwatumye bamwe mu abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaza amarangamutima bafitye Perezida Kagame na FPR Inkotanyi, ko badakomeje kuyobora igihugu kitagira aho kigera.


Avuga ko ari mushiki wa Perezida Kagame kubera ibyiza yakorewe
Hirya no hino usanga abaturage baririmba Kagame ahenshi mu biturage by’igihugu , mu mijyi no mu mahanga ahari abanyarwanda ,nk’uwabashije gukora ibigaragara nk’ibitari gushoboka, akayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Genocide, gucyura impunzi no kubanisha abanyarwanda, n’ubu akaba ariwe ugaragara nk’usigasiye iterambere ryagezweho nirizagerwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo u Rwanda rwavaga muri Genocide, ntawumvaga ko hari ikizere cyo kuba habaho guseka no kwizera kubaho kurambye bitewe n’ibyo abanyarwanda bari bamaze kunyuramo ndetse biboneye n’amaso yabo. Tariki ya 4 Nyakanga 1994, nibwo ingabo za FPR(RPA)zari ziyobowe na Gen Maj Paul Kagame zafashe igihugu hajyaho Leta y’inzibacyuho nyuma y’iminsi 14 uhuriweho n’amashyaka menshi kandi isaranganyijwe.
Icyo gihe hatangiye kwigishwa ko nta muhutu cyangwa umututsi ahubwo ari abanyarwanda, hatangira gahunda yo kubaka igihugu mu buryo butandukanye harimo no gutanga ubutabera ku barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 nk’intambwe ya mbere yo kunga.
 

muzehe
Perezida Paul Kagame niwe wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu

Nubwo FPR Inkotanyi yari ifashe ubutegetsi, nta munyarwanda cyangwa umunyamahanga wizeraga ko hazabaho ubwumvikane busesuye nta rwikekwe cyangwa hatabayeho kwihorera. Ibi ni bimwe mu byatunguye amahanga yumvaga ko niba bamwe mu bahutu barishe abatutsi, abatutsi bashoboraga kwihorera,nyamara n’abashatse kubigerageza barahanwe!
rpf
Kugeza ubu FPR Inkotanyi ifite abanyamuryango benshi cyane mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo, bigoye kuba mu banyarwanda watandukanya uyibamo nu utayibamo, kuko n’ubundi buri wese agerwaho na bimwe mu bikorwa n’intego FPR yagiye yiyemeza haba mu kubaka igihugu, guhuza abanyarwanda n’ibindi…….

Bimwe mu bigaragara nk’ibyashingiweho bigatuma imitima y’abanyarwanda igenda yigarurirwa(barushaho gukunda) FPR na Perezida Paul Kagame mu myaka 23 ishize
Gucyura abari barahunze
Mu 1996-1997 impunzi zari zaranyanyagiye mu mashyamba ya Congo bicirwayo n’amacinya n’inzara bagaruwe mu gihugu cyababyaye. Ni muri urwo rwego kandi n’abanyarwanda bari barahunze kuva mu myaka ya 1959 kuzamura bitewe n’ivangura ryari mu gihugu nabo bagarutse mu gihugu cyabo ntacyo bikanga. Ikindi ni uko abari mu butegetsi bwa Habyarimana ndetse na Leta y’abatabazi nabo bahawe imyanya hatarebwe ko abo bayoboranaga bari mu bashyize igihugu mu kaga . Uwari umusirikare yinjijwe mu ngabo za RDF, abari abakozi basubizwa mu mirimo, abanyeshuri basubizwa mu ishuri, ubuzima burakomeza.
 
Impunzi
Impunzi nyinshi zaracyuwe

Nubwo hari bamwe babanje kunangira imitima bitewe no kutamenya amakuru yuzuye yari mu gihugu nyuma ya 1994, Leta iyobowe na FPR Inkotanyi yakomeje gukangurira abanyarwanda bari hanze gutaha bakunga ubumwe bagafatanya kubaka igihugu cyabo. Ni muri urwo rwego bamwe mu basigaye mu mashyamba bamaze kunyurwa na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nk’intwaro y’indashyikirwa muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi nabo baratashye. Abasirikare bakuru nka Gen. Paul Rwarakabije , Jerome Ngendahimana n’abandi baraje bahabwa imyanya ibakwiye. Ndetse hari n’abari mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu……
 
Benshi baje baje kwigira ku Rwanda mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunjye
Benshi mu banyamahanga baza kwigira ku Rwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunjye

Mu 1999 nibwo hashyizweho komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge,kugeza ubu igaragaza umusaruro muri byinshi bimaze kuerwaho mu gihugu, nko mu kunga abanyarwanda ku rwego rushimishije nk’aho muri Raporo y’iyi Komisiyo yo muri 2016 yagaragazaga ko 2017, ubumwe n’ubwiyunge buzaba buri ku ikigero cya 95%. Ibi kandi ni bimwe mu byatumye u Rwanda rugirirwa icyizere cyo kuba bimwe mu ibihugu biza kurwigiraho, ndetse kuri ubu rukaba rugirirwa ikizere cyo kujya kwigisha amahoro no kuyabungabunga mu bindi bihugu nka Sudani y’epfo, Santarafurika, Hayiti, Cote du ivoire,Mali n’ahandi, kuko amahoro ubwayo arivugira.
 
Inkiko Gacaca
Inkiko Gacaca zaciye imanza muburyo bwihuse kandi bwagiriye igihugu cy'u Rwanda Umumaro
Inkiko Gacaca zaciye imanza muburyo bwihuse kandi bwagiriye igihugu cy’u Rwanda umumaro

Mu rwego rwo gukomeza kunga abanyarwanda hashyizweho inkiko gacaca kugira ngo zunganire ubutabera kuko imanza zariho zashoboraga kurangizwa mu myaka ijana. Mu 2003, umucyo n’ukuri byagaragaje abakoze Genocide bemera ibyaha basaba imbabazi, abandi bahabwa ubutabera.
Muri urwo rwego, Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku bakoze Genocide bakuze cyane n’abana. Muri 2005 barafungurwa basubira mu miryango yabo bakaba babanye neza kugeza ku rwego hubatswe imidugudu hirya no hino mu gihugu ihuriwemo imiryango y’abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatusi mu 1994 n’iy’abayikoze kugeza ubwo ubu basigaye bahana inka n’abageni.
 
paul-kagame
Perezida Kagame yakuye inka mu rwuri rwe,agabira abanyarwanda bari bakennye

Perezida Kagame niwe Muyobozi (Chairman) wa FPR, mu imyaka 23 ishize hakozwe ibikorwa bikora ku mitima y’abanyarwanda ku buryo benshi mu banyarwanda bagiye bagaragaza urukundo bafitiye Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni nk’aho Perezida Kagame yakuye inka mu rwuri rwe akazigabira bamwe mu banyarwanda batishoboye biba ikitegererazo kugeza n’ubwo bishyirwa mu ngamba za Leta bihita byitwa “Gira inka munyarwanda”.
Ikindi cyagaragaye mu myaka 23 ishize cyashyizwemo imbaraga na FPR Inkotanyi iri kubutegetsi ni ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé)bikanyura abanyarwanda bari bafite ubushobozi buke bwo kwivuza.
perezida-kagame-yasuye-abaturage
Kwegera abaturage byagaruye ikizere n’urukundo ku igihugu bitewe nuko iyo Perezida Kagame yabasuye bakemurirwa bimwe mu bibabazo biba byarananiranye.

Kwegera abaturage ni imwe mu inshingano zo kunga abanyarwanda bakemurirwa ibibazo nk’intwaro Perezida Kagame yagize iye, yatumye akora ingendo nyinshi mu ntara n’Uturere agasiga akemuye ibibazo by’ingutu, bimwe mu byatumye abaturage barushaho kumwibonamo.
Ingero ni nyinshi: mu Karere ka Nyagatare, yambuye ibikingi abari barikondeye ubutaka, abusaranganya abaturage bose. Ibikomerezwa byari byihaye hegitari zisaga 500 bisigarana 25 nk’abandi baturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi (Secola) uwashigajwe inyuma n’amateka Nyiramajyambere Esperance, yemeza ko ari “Mushiki wa Kagame” agera n’aho amuhimbira icyivugo, ngo kubera uburyo yabakuye mu ishyamba ry’ibirunga, aho bariho nk’inyamaswa.

Mu myaka 23 ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nibwo bwatumye habaho gukorera hamwe no kugera kuri byinshi byahaye u Rwanda n’umuyobozi warwo agaciro. Nk’uko ibikorwa byivugira bituma Perezida Paul Kagame na FPR bigarurira imitima y’abanyarwanda n’abanyamahanga aho bamwe bafata Perezida Kagame nk’umucunguzi cyangwa Marayika waje gukiza u Rwanda : Hatanzwe ibihembo binyuranye ku Rwanda n’umukuru warwo, mu ikoranabuhanga, mu miyoborere myiza, kubungabunga umutekano n’ibindi.
musanze
Aha Perezida Kagame yaranyuze i Musanze ava mu modoka asuhuza abaturage

 
Iyi nkuru izagira ibindi bice. Guma kuri bwiza ubone n’andi makuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *