Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yamaze kuvanaho amafaranga y’agahimbazamusyi ababyeyi bageneraga abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko iki cyemezo cyo gukuraho amafaranga y’agahimbazamusyi k’umwarimu cyafashwe, nyuma yo kugaragaramo akajagari.
Yavuze ko hari ibigo byishyuzaga ababyeyi asaga Frw 150,000; ibyasaga nk’umuzigo kuri bo.
Minisitiri w’Uburezi kandi yatangaje ko iri tangwa ry’agahimbazamusyi ryaje kugaragaramo akajagari ndetse bikabangamira na bamwe mu babyeyi, ku buryo hafashwe icyemezo cyo gukuraho iyi gahunda mu bigo byose by’amashuri.
Itangwa ry’aya mafaranga y’agahimbazamusyi ryiyongeraga no ku musanzu w’ababyeyi batanga mu gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri n’indi misanzu itandukanye harimo n’iyo gusana inyubako z’ibigo by’amashuri.


