Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatile yihanganishije abarokotse icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama, anabizeza ko intambwe u Rwanda rumaze gutera rutemerera umuntu uwo ari we wese kwita izina cyangwa gukora ikindi kintu gipfobya uko umuntu yaremwe cyane cyane ku bacitse ku icumu.
Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata mu kiganiro yatangiye ku rwibitso rwa Ntarama ubwo yifatanyaga n’abaturage ba ho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye yagize ati “Muhumure ntituzongera kwitwa inzoka inyenzi n’andi mazina mabi ubu dufite izina ryiza ry’Ubunyarwanda tukagira n’Ubuyobozi bwiza. Yagaragaje kandi ko mu mbaraga abanyarwanda bakura mu bumwe, ari ho hava Ibisubizo ku bibazo bahura nabyo harimo n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi.
Yakomeje agira ati “Abaduhekuye bazi ko batsinzwe, bazi ko batasubiza inyuma Abanyarwanda, intwaro basigaranye ni uguhakana no gupfobya jenoside bakoze.” Yasabye ababuze ababo kudaheranwa n’agahinda ngo kababuze gutera imbere ahubwo abasaba gutera imbere kubera ubuyobozi bwiza bafite, aho yagize ati “iki gihe ni icyo kuririra abacu bazize jenoside ariko ni n’umwanya wo kwishimira ibyo Ubuyobozi bwiza bumaze kutugezaho.”
Hon Mukabalisa yanaboneyeho umwanya wo gusaba abantu baba bazi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside idashyinguye mu cyubahiro ko bahamenyekanisha kuko nta tegeko ribihanira.
I Ntarama mbere ya Jenoside hari Kiriziya, ikaba yari Central ya Ntarama yari ishamikiye kuri Paroisse ya Nyamata.
Jenoside itangiye abarokokaga ibitero by’interahamwe ku misozi ituranye n’iyo Central batangiye kuhahungira kuva tariki 09 Mata 1994. Bahamaze gusa icyumweru kimwe kuko kuwa 15/04/1994 haje ingabo za Leta zifatanya n’interahamwe bahicira Abatutsi barenga ibihumbi 5000. Abo Batutsi bicwa hakoreshejwe intwaro za kizungu zirimo imbunda na za grenades ndetse n’intwaro za gakondo zirimo imihoro, amahiri n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abashoboye kurokoka ibyo bitero bahungiye mu rufunzo bitaga muri CND (Ni izina ryahimbwe n’interahamwe biturutse ku Nkotanyi 600 zari zarashyizwe muri CND zije kurinda aba Diplomates ba FPR biturutse ku Masezerano ya Arusha).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


