Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiranye ikiganiro na babiri bamubanjirije ku butegetsi, Sylvestre Ntibantunganya wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu 1996 na Domitien Ndayizeye wakiyoboye kuva mu 2003 kugeza mu 2005.
Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2023 cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage n’ubukungu.
Ibi biro byatangaje ko Ntibantunganya na Ndayisezeye basangiye Perezida Ndayishimiye ubunararibonye, nk’abamubanjirije ku butegetsi.
Ku rundi ruhande, abagore babo; Angeline Ndayubaha wwa Ndayishimiye, Pascasie Minani wa Ntibantunganya n’uwa Ndayizeye.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byateguje ko biza gushyira ahabona ikiganiro cyose bagiranye.




