Mu mwaka wa 2013, ubwo hizihizwaga isabakuru y’imyaka 50 umuryango w’Ubumwe bwa Afurika umaze ushinzwe, Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavuze ko hakenewe ubwumvikane bw’isi kugira ngo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igire amahoro azahoraho, mu byo yasabye harimo ko u Rwanda rwajya mu biganiro n’umutwe wa FDLR.
Ibyo birori byari byitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu ndetse n’ababihagarariye, ubwo byarangiraga RFI (Radio France Internationa) yegereye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo igira icyo imubaza kuri iryo jambo Kikwete yari amaze gutangaza.

Louise Mushikiwabo yatangaje ko nta gitangaza kirimo kuba hari abasaba u Rwanda barimo n’abayobozi kuganira n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni mu mwaka wa 1994.
Ati: “[…]Perezida Jikaya Kikwete ntiyagaragaje neza icyo yashakaga kuvuga. Ntitwatekerezaga ko yasaba u Rwanda kwicarana n’umutwe wa FDLR … Abatekereza ko u Rwanda rwakwicara ku meza y’ibiganiro na FDLR ntibazi icyo bavuga[…]”.
Iyi mvugo ya Perezida Kikwete ntiyakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’umubano w’ibihugu byombi (Rwanda & Tanzaniya) wabaye nk’ujemo agatotsi, noneho Tanzaniya ikomeza kwerura igaragaza ko ishyigikiye FDLR n’abarwanya Leta y’u Rwanda nk’uko byatangazwaga n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Muri Mutarama 2014, nibwo byatangajwe n’ikinyamakuru News of Rwanda n’ibindi bitandukanye ko Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Faustin Twagiramungu, ari muri Tanzania ku butumire bw’ibanga bwa Perezida w’iki gihugu Jakaya Mrisho Kikwete, ariko ibi byafashwe nk’ibidatangaje ngo kuko yari agiye kubonana n’umuperezida bahuriye ku kuba bombi bashyigikiye FDLR.

Byakomeje kugenda bitangazwa ko Kikwete yaba afitanye umubano na FDLR hamwe n’abandi bayobozi b’imitwe ya politiki irwanya Leta y’u Rwanda, ibi kandi akaba yarabishinjwaga n’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) ryo muri Tanzaniya ryamusabaga kureka gukomeza gushyikirana n’abanzi b’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, ubwo inyeshyamba za FDLR zari zatangiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Monusco hamwe na FARDC, benshi batunguwe no kumva Kikwete atangaje ko ashyigikiye ko izi nyeshyamba ziraswa zikamburwa intwaro ku ngufu.
Kikwete yatangaje ibyo ashaka kugaragaza aho igihugu cye gihagaze n’uruhare rwacyo mu kibazo kijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo mu gikorwa cyo gushyira hasi ibirwanisho ku bushake kw’abarwanyi ba FDLR.

Aha nawe akaba yarashyigikiye ko mu gihe FDLR izaba ikomeje gutsimbarara yanga gushyira intwaro hasi, ko yazamburwa ku ngufu nk’uko n’indi miryango yabihamyaga, iri jambo rya Kikwete benshi barifashe nkaho ritakiriwe neza n’ubuyobozi bwa FDLR nk’umwe mu bari bayishyigikiye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi (kanama 2015) nibwo byatangajwe ko abarwanyi ba FDLR bashimuse abayobozi 6 ba Islam bari bakoreye uruzinduko muri Congo bavuye muri Tanzaniya, FDLR ikaba yarasabaga Leta ya Tanzaniya ingurane y’ibihumbi 20 by’amadorali ya Amerika kugira aba basilamu barekurwe.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abashinwa Xinhuwa, ni uko Tanzaniya yatangiye imishyikirano n’uyu mutwe wa FDLR, wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta zunze ubumwe za Amerika. ( Icyavuye muri iyi mishyikirano ntikiratangazwa )
Mu gihe mu minsi yashize Tanzaniya yafatwaga nk’inzira ya bugufi icamo abashyigikiye FDLR, ko ari naho bacishwa amabuye y’agaciro bacukura muri RDC, kuri ubu abasesenguzi mu bya politiki bemeza neza ko umubano w’uyu mutwe na Tanzaniya imbwa zatangiye kuwurwaniramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


