Umujyi wa Nairobi muri Kenya, washyizwe ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’imijyi ifite akavuyo mu muhanda (Traffic jam) ku isi, uyu mujyi ukanayobora urutonde rw’imijyi 6 muri Afurika irangwa n’iki kibazo aho usanga ibinyabiziga bishobora no kurara mu muhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubuga rwo muri Serbia rukurikiranira hafi ibibera mu mijyi itandukanye hirya no hino ku isi, Numbeo.com, rwashyize ahagaragara bimwe mu byagendeweho rukora uru rutonde rw’imijyi mu rwego rw’isi, ifite akavuyo mu muhanda aho bituma ba mukerarugendo n’abababa bavuye mu mirimo cyangwa bajyayo basigara bijujuta.
Uru rubuga rugaragaza ko umujyi uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde ari Kolkata cyangwa se Calcutta wo mu gihugu cy’u Buhinde, umujyi urangwa n’akavuyo ku isi amasaha hafi 24 kuri 24.
Uyu mujyi wa Kolkata , ukurikirwa n’umujyi wa Nairobi muri Kenya hagakurikiraho Mumbai na none wo mu Buhinde, hakazaho Jakarta wo mu gihugu cya Indoneziya naho ku mwanya wa 5 hakazaho Manila wo muri Philippines.
Imijyi 6 yo muri Afurika ifite akavuyo k’ibinyabiziga mu muhanda
Iyi mijyi uko ari 5 niyo ihiga iyindi mu kurangwa n’akavuyo k’ibinyabiziga biri mu muhanda, naho ku mugabane w’Afurika gusa, umujyi wa Nairobi ukaza ku mwanya wa mbere ku rutonde aho ibinyabiziga bibasha kumara isaha irenga mu muhanda bitaratirimuka aho biri, ugakurikirwa na Cairo muri Egypt aho ibinyabiziga bishobora kumara iminota 51.56 bihagaze, Pretoria wo muri Afurika y’Epfo aho abaturage babasha kumara iminota igera kuri 49 mu muhanda ihagaze, Johannesburg muri Afurika y’Epfo na none, aho ibinyabiziga bimara iminota igera kuri 45.15, Cape Town muri Afurika y’Epfo na none, aho ibinyabiziga bimara iminota igera kuri 44.15 ndetse na Durban aho bimara iminota 53.12.
Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde runareba ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli byangirikira aho ibyo binyabiziga biba bihagaze, imirimo ipfa kubera iyo mpamvu n’ibindi.
Mu bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko iki kibazo giterwa n’ubukungu buzamuka mu nzego zimwe na zimwe ndetse no kudashyiraho imirongo ngenderwaho ku kijyanye no kugenda mu muhanda, aho usanga ibinyabiziga bitwara abantu n’ibitwara abantu byose bigendera rimwe kandi mu masaha amwe, bigaca mu mihanda imwe haba mu byerekezo bimwe cyangwa bitandukanye ariko muri rusange ugasanga biruta ubwinshi bw’imihanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bimwe na bimwe mu karere, ntibigaragazwa kuri uru rutonde ku kijyanye n’ikibazo cy’ibinyabiziga mu muhanda ahubwo herekanwa ibindi bijyanye n’imibereho yo mu mijyi itandukanye harimo n’uwa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


