Agafuka kashyizwemo nyakwigendera

Urujijo ku cyateye umusore kwica umukunzi we akamushyira mu gafuka

Sangiza iyi nkuru

Umusore ubarizwa mu gace ka Kamakis,muri Ruir mu gihugu cya Kenya, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica uwari umukunzi we akamushyira mu ivarisi nyuma akajya kumujugunya.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 28, yatahuwe ubwo amashusho (CCTV ) ajyanye umurambo kuwujugunya mu kilometero uvuye aho bari batuye.

Iperereza ryakozwe hifashishijwe amashusho ritangaza ko uyu musore yagaragaye ajya iwe aho yararaga agafata umurambo w’uwo mukunzi we bakoranaga muri Restaurent imwe akamushyira mu ivarisi akajya ku wujugunya.

Agafuka kashyizwemo nyakwigendera
Agafuka kashyizwemo nyakwigendera

Amakuru avuga yasohoje uwo mugambi ku isaha ya saa tatu z’ijoro ariko mbere yo kujya kumujugunya yamushyize muri iyo varisi abanje kuyitwikiriza agafuka batwaramo ibyo kurya cyangwa ibindi bintu biremereye, bisa n’aho ari umuzigo atwaye ahantu.

Mu ijoro yiciyeho nyakwigendera, uwo musore yagiye aho bakoreraga abwira umukoresha ko uwo mukobwa(nyakwigendera) yaretse akazi bityo ko atazongera kuza.Yakomeje abwira n’inshuti ze zabanaga nawe mu buzima bwa buri munsi ko bagiye kwimuka bakajya mu kandi gace ariko hatazwi.

Ikinyamakuru kenyans.co.ke kivuga ko kugeza ubu icyatumye icyatumye uyu musore yivugana uwari umukunzi we biracyari urujijo dore ko bari bamaranye amazi agera kuri atanu bamenyanye ariko hagacyekwa amakimbirane.Ikindi ngo bakoreraga ahantu hamwe ariko bagataha mu bihe bitandukanye bitewe n’imiterere y’akazi.

Bivugwa ko amakimbirane ariyo mpamvu muzi yatumye uyu musore yica umukunzi we,kuko ngo yahoraga amuhoza kunkeke amuziza ko ava kukazi amasaha akuze (saa3:00 z’igitondo) mu gihe umusore yatahaga saa 10:00 z’ijoro, bityo ntibagerere mu rugo igihe kimwe bikaba intandaro yo ku mutonganya akirengagiza ko ariyo masaha yakazi yagenwe n’abakoresha.

Kugeza ubu uyu ucyekwaho icyaha, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo muri ako gace.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *