Umuhanzikazi Katheryn Elizabeth Hudson uzwi nka Katy Perry, ari mu ntambara ikomeye n’umunyamideli Katie Jane Taylor bapfa ikirango cy’izina.

Katie Jane Taylor, ni umunya Australie washinze inzu y’imideli ayitirira izina rye rya “Ketie perry”, mu mwaka wa 2017 nyuma y’uko abikundishijwe n’urugendo yari yagiriye mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Uyu munyamideli ngo yaje gutangazwa n’uko uyu muhanzikazi nyuma y’imyaka 10 yaje gutangira kugurisha imyenda iriho icyo kirango kizina.
Ahagana mu 2014, ngo mu bitaramo yakoreye muri australie, Katy Perry yacuruje imyenda iri muri iryo zina ndetse ngo yongera no kuyicururiza kuri website nka amazon kandi risanzwe rikoreshwa n’uwo mu nyamideli.

Mu mwanzuro w’urukiko, watangajwe kuri uyu wa Kane, wanzuye ko iri iri zina ryakoreshwaga mu bucuruzi uyu muhanzi yakoreshaga aryamburwa rigasigaranwa na Katie Jane Taylor.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko Jane yavuze ko ubu yakwigurira Champaign. Ati” Ntimwakumva ukuntu nishimye ndumva nakwigurira champaign”.
Uyu munyamideli, yavuze ko akize iterabwobwa rya Katy Perry na bafana be bajyaga bamutera binyuze kuri email n’ahandi bamubwira ko agomba guhagarika ibyo arimo kugirango abone amahoro.


