
Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hongeye gusubukurwa urubanza rwa rwa Ishimwe DieudonnĂ© wamenyekanye nka Prince Kid, nyuma y’uko muri Werurwe rusubitswe hakanzurwa ko rusubukurwa kuri uyu wa Gatanu taliki 28 2023.
Uyu munsi urubanza rwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bari barimo umunyamakuru David Bayingana, na bamwe muri ba nyampinga barimo nka Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane.
Ikindi kandi n’uko rubaye Mutesi Jolly atari mu Rwanda 2016 aho ari mu gihugu cya Uganda, mu gihe no mu rundi rubanza ruheruka, akaba yari yagiye mu gihugu cy’Ubufaransa.
Ibi bikunze kwibazwa n’abatari bacye impamvu urubanza rukunda kuba uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda
Impamvu nyamukuru Mutesi Jolly aje muri iyi nkuru, ni uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bimugarukaho bitangaza ko bivugwa ko yagiye atiza umurindi ifungwa rya Prince Kid.
Ni urubanza rwari rwabereye rwabereye mu ruhame, haburanishwa ubujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Mu by’ibanzweho mu rubanza rw’uyu munsi, ni amajwi yigeze kujya hanze asakara no ku mbuga nkoranyambaga asaba umukobwa byavuzwe ko ari Miss Rwanda 2022 amusaba ibyishimo”Hapiness” n’andi magambo avuga ko yamurwaniriye ishyaka akamuha ibyishimo ariko we ngo adashaka kumurwanirira.
Ibi byashingiweho n’ubushinjacyaha bavuga ko byari ukumuhoza ku nkeke.
Umucamanza yasabye ko hashakishwa ikiganiro cy’umwimerere kugirango humvwe ko ibyo Ishimwe avuga ko ntaho bihuriye no guhoza ku nkeke ari ukuri.
Ishimwe Dieudonné ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Urukiko rukaba rwarammugize umwere.


