RDC yasobanuye impamvu yirukanye Maj Gen Jeff Nyagah ku butaka bwayo bikitwa ko yeguye

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye ko ari yo yagize uruhare mu gutuma Maj Gen Jeff Nyagah wari ukuriye Ingabo za EAC zagiye kuyigaruramo amahoro yirukanwa; gusa bikitwa ko yeguye.

Ku wa Kane tariki ya 27 ni bwo Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki amumenyesha ko yafashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano yari afite muri Congo Kinshasa.

Mu mpamvu yagaragaje harimo izijyanye n’umutekano we wasaga n’uri mu byago.

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa yasobanuye ko Maj Gen Jeff Nyagah “yari yarabaye umuntu wa hafi ya M23, yemwe n’umunebwe kuri terrain. Amafoto n’amashusho yerekana uko ibintu byari byifashe i Kibumba na Rutshuru arasobanutse. Yakuwe mu nshingano ze ku busabe bwa RDC, mu kwirinda gukoza isoni tuvuga kwegura mu buryo bwa dipolomasi.”

Mu byo Gen Nyagah yazize harimo kwanga gushora Ingabo za EAC mu mirwano na M23, ndetse no kuba aherutse gutangaza ko abarwanyi b’uyu mutwe badakwiye kujya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bamye bagenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *