
Mu birori ngarukamwaka bihuriramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abahanzi batandukanye bagaragaje imyambarire idasanzwe bigeze kuri Rihanna na ASAP Rocky bagaragaza ko uretse kuba ari abahanga mu muziki no mu myarire bagaragaje ko bagaze neza.
Ni umugoroba w’ibirori wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace Metropolitan Museum of Art muri Leta ya New York City , aho ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi, abakinnyi , abanyamideri n’abandi bagera kuri 400 bari bateranye.

Imyambarire ikunze kugaragara muri ibi birori bitegurwa buri taliki ya 1 Gicurasi buri mwaka, ni mu rwego rwo guha agaciro umudozi Karl Lagerfeld ukomoka mu gihugu cy’Ubudage witabye Imana mu mwaka wa 2019.
Uretse Rihanna n’umugabe , mu bitabiriye ibi birori b’ibyamamare, harimo Cardi B, Kim Kardishian, nabandi batandukanye. Uretse abari barahawe ubutumire, abandi bashakaga kubyitabira batatumiwe bishyuraga ibihumbi 50 by’amadorali ku muntu umwe.










